U Rwanda ntirwatereranye Centrafrique: Icyo uruzinduko rwa Perezida Touadéra i Kigali ruvuze - #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Uru ruzinduko rw’iminsi ine ruteganyijwe ku wa 5-8 Kanama 2021. Perezida Touadéra nagera i Kigali arakirwa na Perezida Paul Kagame, bagirane ibiganiro byihariye mbere yo gukurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu nzego zitandukanye.

Perezida Touadéra azasura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu nyubako y’Inteko ku Kimihurura, mbere yo kwakirwa mu musangiro w’Umukuru w’Igihugu.

Ku wa Gatanu, tariki ya 6 Kanama 2021, Perezida Touadéra, azasura Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi watashywe ku wa 4 Nyakanga 2021, ukaba ucumbikiye imiryango 144, ufite ishuri ryisumbuye, urugo mbonezamikurire rw’abana, ikigo nderabuzima n’ibindi bikorwa remezo.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Touadéra azasura ahantu nyaburanga hatandukanye harimbishirijwe kurengera ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo.

Urugendo rwa Perezida Touadéra ruje nyuma y’amasaha make u Rwanda rwohereje batayo y’izindi ngabo 750 zijya kunganira izisanzwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique. Ni ukuvuga ko kugeza ubu, u Rwanda rufiteyo batayo eshatu zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri Minusca.

Uretse kuba u Rwanda rufite abasirikare bari mu butumwa bwa Loni, mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ukuboza 2020, umutwe w’ingabo z’u Rwanda udasanzwe ni wo wacunze umutekano mu gihe hari ubwoba bw’uko inyeshyamba zazambya ibintu.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wigisha ibijyanye na Politiki Mpuzamahanga, Dr Ismaël Buchanan, yabwiye IGIHE ko kuba u Rwanda rwarafashije mu kubungabunga no gucunga umutekano mu gihe cy’amatora nka kimwe mu bikorwa by’ingenzi mu kubaka igihugu kigendera ku mategeko, ari ibintu bifite igisobanuro.

Yagize ati “U Rwanda rwagerageje kuguma kuri Centrafrique, mu gihe cy’amatora kugira ngo agende neza ni u Rwanda rwabigizemo uruhare, ngira ngo murabona ko kugeza uyu munsi umutekano ukomeje kugaruka muri kiriya gihugu.”

“Ntabwo u Rwanda rwigeze rutererana Centrafrique mu gihe ibihugu byinshi na biriya by’abaturanyi ntibigira uruhare mu kugarura amahoro n’umutekano muri kiriya gihugu.”

Perezida Touadéra muri Gashyantare 2021 yijeje Abanyarwanda ko amahirwe yose ahari mu gihugu aribo azahabwa mbere y'abandi

Uruzinduko rwa Touadéra, andi mahirwe ku bikorera

U Rwanda na Centrafrique bisanganywe imikoranire mu bucuruzi no korohereza abashoramari mu ngeri zitandukanye.

Muri Gashyantare 2021, ni bwo RwandAir yatangiye gukorera ingendo muri Centrafrique, ibintu byagabanyije amasaha y’urugendo akava kuri 15 akagera kuri atanu n’igice gusa, kandi ikaba ihakorera ingendo ebyiri mu cyumweru.

Ku wa 21 Mata 2021, abashoramari na ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda baherekejwe n’ubuyobozi bw’urwego rw’abikorera bagiriye uruzinduko muri icyo gihugu bagirana ibiganiro na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Urwego rushinzwe iterambere rwaho, urushinzwe imisoro n’urwa za gasutamo.

Iyo hatabaho inzitizi z’icyorezo, uyu munsi i Bangui haba hari ibigo bikomeye by’Abanyarwanda ariko n’ubundi bari mu ngamba nyuma yo guhabwa ikaze.

Indi nzitizi yabaye ikibazo cy’inzu zidahagije ndetse zitanameze neza i Bangui, aho kuri ubu hari Umunyarwanda wahawe isoko ryo kubaka inyubako zigezweho muri uwo mujyi. Muri izo nyubako harimo izizakoreramo ibiro, ibigo by’ubucuruzi, inzu mberabyombi, amaduka n’ibindi.

IGIHE yamenye ko uwo mushoramari ari Nsabimana Jean ufite Ikigo cya JF Investment Ltd gikora ubwubatsi kiri gukora imirimo yo kubaka inyubako zigezweho i Bangui. Kugeza ubu habarurwa abakozi 25 b’Abanyarwanda bari gufatanya n’abubatsi bo muri Centrafrique.

Mu bigo byamaze gutera intambwe yo kujya gukorera muri izo nyubako harimo Ikigo Pan African Logistics, gifasha abacuruzi kuvana no kujyana ibicuruzwa mu mahanga binyuze muri serivisi z’ubwikorezi bwo ku butaka, mu mazi, mu ndege no kumenyekanisha ibicuruzwa.

Umuyobozi wa Pan African Logistics, Nyarwaya Shyaka Michael, yavuze ko bamaze kwitegura no kwagurirayo ibikorwa.

Ati “Twe nka Pan African Logistics rero nk’izo nzu z’ibiro dukeneye iyo gukoreramo kuko bidahindutse muri Nzeri 2021, tuzaba twarangije gufungura ishami muri uriya Mujyi. Mu bushobozi dufite tugomba gutangira muri uko kwezi kwa Cyenda.”

“Isoko rirahari, hari abakozi ba Loni bagera mu bihumbi 18, hari n’Abanyarwanda bazakenera kujya gucuruzayo, hari n’abo turi kuvugana kuri ubu bamaze gufungura ibigo muri kiriya gihugu ku buryo natwe tugomba gutangira vuba tukajya tubafasha kubatwarira ibicuruzwa byabo.”

Kugeza ubu hari Abanyarwanda bishyize hamwe bashinga ikigo cyitwa IFA [Investissement Future Africain], aho bari gukusanya amafaranga yo gukora ishoramari ryagutse muri Centrafrique.

Urwego rw’Abikorera, PSF, ruvuga ko kugeza ubu abikorera benshi bamaze kugera muri Centrafrique ndetse kuri ubu ruteganya gufungurayo ishami rizafasha Abanyarwanda bakorerayo.

Umuvugizi wa PSF, Ntagengerwa Théoneste, yagize ati “Abanyarwanda batangiye gushora imari muri Centrafrique hari n’ibigo by’Abanyarwanda byatangiye gukorerayo, ndetse natwe nka PSF turateganya gushyirayo ishami rizajya ribafasha, vuba aha ngaha turaba twatangiye.”

“Navuga ko kugeza ubu ibyo twari dukeneye byose barabidukoreye kuko abacuruzi bose bamaze kujyayo bavayo bishimiye uburyo bakirwa, babona ko ibyo bakeneye byose bizaboneka. Igikurikiyeho ni ukureba uko twajya tugirana imikoranire yihariye n’abikorera bo muri kiriya gihugu.”

Mu kubyaza umusaruro ayo mahirwe, kuri ubu hari n’abandi Banyarwanda batangiye ubworozi mu masambu yo muri Centrafrique, barimo abororerayo inka, abatangiye kujya mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abarimu bo muri Kaminuza bateganya kujya kwigishayo n’abandi.

Shyaka avuga ko kuva we n’abandi bikorera bava muri Centrafrique yagiye yakira Abanyarwanda benshi bamusaba ubujyanama ku bijyanye no kujya gukorera muri icyo gihugu kandi abenshi yamaze kubahuza n’ubuyobozi ku buryo nabo biteguye kujyayo.

Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge

Kuri Perezida Touadéra, i Kigali hamaze kuba mu rugo kuko mu 2016, yari mu bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse no mu 2019, ku butumire bw’u Rwanda yitabira Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 yari ishize rubohowe.

Ku rundi ruhande kandi, mu Ukwakira 2019 Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe muri Centrafrique rwasojwe ibihugu byombi bishyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu bijyanye n’igisirikare, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli no guteza imbere ishoramari ndetse n’ishyirwaho rya komisiyo ihuriweho n’impande zombi.

Icyo gihe Perezida Kagame yakiriwe ku meza na Perezida Touadéra, aho yanahawe umudali w’icyubahiro witwa ‘Grand Croix de la Reconnaissance’, umuyobozi w’Umujyi wa Bangui amushyikiriza urufunguzo rwawo nk’ikimenyetso cy’uko yagizwe umuturage w’icyubahiro wawo.

Dr Buchanan yavuze ko kugenderana kw’abakuru b’ibihugu byombi bifite igisobanuro haba muri politiki n’umubano uhuriweho.

Kuri we, ngo Perezida Touadéra nubwo azaba aje i Kigali mu ruzinduko rw’akazi ndetse byitezwe ko hari n’amasezerano azasinywa, ngo impamvu nyamukuru imuzanye ni ugushimira u Rwanda kuko rwakomeje kuba igihugu cya hafi.

Ati “Centrafrique yagaragaje ko yifuza ko u Rwanda rwayifasha ikarwigiraho kuzahura ubukungu. Uru ruzinduko icyo rushatse kuvuga ni ugushimangira no gushyira mu bikorwa ya politiki yo kwigira ku Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Uru ruzinduko rero ruranasobanura ko Centrafrique ije kugaragariza u Rwanda ibyishimo ifite. Murabizi ko Perezida Kagame bamuhaye umudali ndetse hari na bamwe mu basirikare b’u Rwanda bahawe imidali. Biragaragara rero ko impamvu nyamukuru y’uru ruzinduko harimo no gushimira.”

Umuvugizi wa PSF, Ntagengerwa, we avuga ko uru rugendo ari igihamya ku bikorera n’abashoramari b’Abanyarwanda kuko bibaha ubutumwa bw’uko gushora imari muri Centrafrique bishoboka.

Ati “Uru rugendo ni amahirwe, kuko hari byinshi bamwe bamaze kugerayo ariko buriya kugira ngo umuntu abashe gukora ubucuruzi mu kindi gihugu ni uko haba hariho imikoranire myiza hagati y’ibihugu kugira ngo wizere ko ibyo ukora bizabona umutekano, kuko n’abakuru b’ibihugu ubwabo baba barimo kuganira. Ibi ni nk’ubutumwa biha Abanyarwanda ko gushora imari hariya byishimiwe.”

Yavuze ko uru rugendo rushimangira ko icyemezo abikorera bafashe cyo gushorayo imari muri Centrafrique cyiganwe ubushishozi kandi gishyigikiwe.

Perezida Touadéra arashaka ko abashoramari b’Abanyarwanda bamufasha kubyaza umusaruro amahirwe y’iterambere, bagakora ubuhinzi bugezweho mu gihugu cye kuko uretse kuba kitabona ibiribwa bihaza abaturage bacyo, ubutaka bwacyo bufite ubushobozi bwo guhaza ibindi bihugu cyane nk’ibiri mu bice by’ubutayu biri mu Majyaruguru yacyo.

Mu bindi Perezida Touadéra yamaze kugaragaza ko byakorwamo ishoramari ritanga umusaruro, harimo urwego rwa banki, ari na rwo nkingi ya mwamba yo guteza imbere urwego rw’abikorera muri rusange, urwego rw’inganda, runakubiyemo urw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aboneka ku bwinshi muri icyo gihugu.

Inkuru bifitanye isano:

-  Amahirwe ahishe muri Centrafrique, igihugu cyahaye u Rwanda ubutaka bwa hegitari ibihumbi 200 (Video)

-  Abanyarwanda binjiye ku isoko rya Centrafrique: Ibyo bemerewe ku bashaka gushora imari (Video)

Mu 2016 Faustin Archange Touadéra yari mu Rwanda aho yari yitabiriye Inama y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Kigali
Mu 2019 ubwo Perezida Faustin Archange Touadéra yitabiriye isabukuru y'imyaka 25 yo kwibohora. Aha yari yakiriwe na Amb Dr Sezibera Richard wari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane
Perezida Kagame na Perezida Touadéra bagendaga basuhuza abaturage bagaragazaga akanyamuneza mu duce dutandukanye i Bangui
Perezida Touadéra yambika Perezida Kagame umudali w'ishimwe nk'umuturage w'indashyikirwa w'Umujyi wa Bangui
RwandAir yatangiye ingendo zayo muri Centrafrique zikorwa kabiri mu cyumweru



Post a Comment

1Comments

Post a Comment