Ni uburyo bwo kubaga umuntu bitabaye ngombwa ko bafungura igituza, ibintu bituma umurwayi agira ububabare kandi ntakire vuba, mu gihe ingaruka z’umuntu wabazwe na zo zitakwirengagizwa.
U Rwanda rwari rusanzwe rufite umuganga umwe w’inzobere mu kubaga izi ndwara aho akorera mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Ni ukuvuga ko mu gihe aba bahanga baba bamaze guhugura abaganga benshi, iki kibazo kizaba kivugutiwe umuti mu buryo burambye.
Iri tsinda riyobowe na Dr Diego González Rivas wo mu Buyapani aho ari kumwe n’abandi baturutse mu Bushinwa, Maroc n’u Burusiya. Biteganyijwe bazamara iminsi ibiri muri ibi bitaro aho bazareba ibisabwa ndetse bakahava bemeranyije n’uburyo bw’imikoranire.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Dr Diego González yavuze ko ubu buryo bwo kubaga indwara z’ibihaha yatangiye kubukoresha mu 2010 mu gihugu cye cy’u Buyapani, kuva icyo gihe atangira kuzenguruka Isi abwigisha abandi.
Ati “Namenyanye n’umuntu ambwira ibyiza by’u Rwanda numva ngize igitekerezo cyo kuza kwigisha iri koranabuhanga, narahageze ngirana ibiganiro n’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, banyakiriye neza kandi maze no kwishimira kuba mu Rwanda.”
Iri koranabuhanga rigiye kuzanwa mu Rwanda risanzwe rikoreshwa mu bihugu birenga 120 birimo u Buyapani, u Burusiya ndetse n’ibindi bihugu 20 byo muri Afurika, icyakora ntabwo ryari risanzwe rikoreshwa mu Rwanda.
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by’Ubuvuzi mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr. Sendegeya Augustin yabwiye IGIHE ko ibyiza by’ubu buryo, busaba ko umuganga afungura umwenge wa sentimetero eshatu, aho kuba 12 zisanzwe zifungurwa iyo umuganga ari kubaka mu buryo busanzwe.
Ati “Muri uwo mwenge muto wafunguye, ushyiramo camera kugira ngo ubage urimo kureba amashusho kuri televiziyo aho kureba muri wa mwenge. Ni inyungu rero ku muntu uvurwa kuko atagira ububabare bukabije ndetse n’igihe amara mu bitaro kikagabanuka bityo n’amafaranga akaba yagabanuka cyane.”
Ubuyobozi bw’Ibitaro by’Umwami Faisal bivuga ko abazahugurwa ari amatsinda arimo abaganga, abaforomo n’abaforomokazi ndetse n’itsinda ry’abatera ikinya abarwayi bagiye kubagwa.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Umwami Faisal, Prof. Miliard Derbew, yavuze ko bari kugirana ibiganiro n’iri tsinda riyobowe na Dr Diego González Rivas kugira ngo harebwe niba amahugurwa azajya atangirwa mu Rwanda ndetse ngo hanatekerezwa uko abaza guhaha ubwo bumenyi baturutse mu bihugu bya Afurika bajya baza mu Rwanda.
Kuri ubu hagiye gushyirwaho uburyo ibi bizakorwamo, ibintu bivugwa ko bishobora gufata nk’amezi icyenda kugira ngo abaganga bo mu Rwanda bazabe bamaze kugira ubwo bumenyi, maze bajye babikora bitabaye ngombwa ko iri tsinda riza gukora ibi bikorwa byo kubaga ibihaha n’izindi ndwara zirimo umutima.