U Rwanda rugiye gushyikirizwa Abanyarwanda barindwi bafatiwe i Burundi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa kiraba ku gicamunsi tariki 6 Kanama kibere i Remera mu Murenge wa Ruheru, mu Karere ka Nyaruguru.

Biteganyijwe ko Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice ari we uhagararira Guverinoma y’u Rwanda muri uwo muhango, akabanza kugirana ibiganiro n’abayobozi ku ruhande rw’u Burundi.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice mu kiganiro gito yagiranye na IGIHE, yavuze ko abaturage barashyikirizwa u Rwanda ari abambutse bajya mu Burundi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Icyakora, yavuze ko ikigambiriwe cyane ari ibiganiro n’ubuyobozi ku ruhande rw’u Burundi mu gushaka uburyo bazahura umubano, by’umwihariko ku bice bihana imbibi n’Intara y’Amajyepfo ahakunze kugaragara ibikorwa bihungabanya umutekano by’imitwe yitwaje intwaro.

Yavuze ko ibiganiro biri bwibande ku bufatanye bugamije gukumira ibyo bikorwa.

Abanyarwanda bagiye gusubizwa mu gihugu cyabo ni abagiye bambuka mu buryo butemewe n’amategeko, ahanini bakisanga bambutse umupaka bibatunguye dore ko ku gice gikora kuri Nyaruguru, nta mupaka ugaragara uhari usibtye amasambu.

Ibyo bituma hari ubwo abaturage bajya mu bikorwa byabo bya buri munsi bakaba bakwisanga barenze imbibi.

Iki gikorwa kije gikurikira icyo u Rwanda rwakoze mu mpera z’ukwezi gushize, ubwo rwashyikirizaga u Burundi abarwanyi 19 ba RED Tabara bafatiwe muri Nyungwe umwaka ushize.

Ni ikimenyetso cy’umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuzahurwa nyuma yo kujya ku butegetsi kwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

Ishusho y’umubano mwiza yarushijeho kugaragara kandi kuwa 1 Nyakanga uyu mwaka, ubwo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yitabiraga umuhango wo kwizihiza umunsi w’ubwigenge bw’u Burundi.

Umubano w’ibihugu byombi wazambye mu 2015 ubwo Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida yatorerwaga manda ya gatatu, igakurikirwa n’imvururu no gushaka kumuhirika ku butegetsi.

Igihugu cye cyakomeje gushinja u Rwanda kwakira abashatse guhirika ubwo butegetsi no kubashyigikira ngo basubire guhungabanya umutekano, ibintu u Rwanda rwamaganye rwivuye inyuma.

U Rwanda kandi na rwo rwashinjaga u Burundi guha rugari abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR igizwe na bamwe bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihugu kandi cyagiye kiba inzira imitwe irimo FLN yakoreshaga mu kugaba ibitero ku Rwanda, byagiye bihitana inzirakarengane guhera mu 2018.

U Rwanda ruherutse gushyikiriza u Burundi abarwanyi 19 ba RED Tabara bafatiwe muri Nyungwe



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)