Imbere ya Perezida Paul Kagame, ikipe y'u Rwanda mu mukino wa Basketball yasoje itsinda A rya Afrobesket itsindwa na Cape Verde amanota 82-74.
Ni umukino u Rwanda rwagiye gukina rusabwa gutsinda kugira ngo ruhite rwizera iteke ya 1/4, ariko byayisabye gutegereza ikazahura n'ikipe ya 3 mu itsinda B.
Ubundi umukino u Rwanda rwawutakarije mu gace ka mbere k'umukino, Cape Verde yagatsinze ishyizemo ikinyuranyo cy'amanota 15, karangiye ari 29-14.
Iki kinyuranyo cyaje kuzamuka kigera ku manota 20, aho amakipe yagiye kuruhuka Cape Verde ifite 46-26 y'u Rwanda.
U Rwanda rwagowe cyane n'uyu mukino, rwaje kwisanga agace ka 3 karangiye harimo ikinyuranyo cy'amanota 25, agace ka 3 karangiye ari 68-43.
U Rwanda rwaje kwibuka ibitereko amazi yarenze inkombe aho babifashijwemo n'abafana bari baje kureba uyu mukino, babatije umurindi maze mu gace ka nyuma batitiza Cape Verde, aho banageze ikinyuranyo kiva ku manota 25 kigera kuri 4(67-71), gusa gutsinda uyu mukino byo byaje kunanirana urangira ku ntsinzi ya Cape Verde y'amanota 82-74.
Cape Verde yahise iyobora itsinda iba ari nayo izamuka muri 1/4, u Rwanda rwa kabiri rutegereje kumenya ikipe ruzahura nayo yo mu itsinda B izaba yabaye iya 3, ni umukino uzaba ku wa Mbere.