U Rwanda rwatsinze Angola yatwaye ibikombe 11 bya Afrobasket #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'u Rwanda yatsinze iya Angola mu mikino ya FIBA Afrobasket2021 iri kubera muri Kigali Arena, amanota 71-68 uba umukino wa Kabiri u Rwanda rutsinze, nyuma yo gutsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amanota 82-68.

U Rwanda rwitwaye neza cyane mu gace ka nyuma karuhesheje intsinzi no kwerekeza mu cyiciro gikurikiyeho.

Ikipe y'u Rwanda yatangiye umukino iri hejuru cyane ndetse iyobora umukino kugeza mu gace ka nyuma kari kagoye cyane.Agace ka mbere karangiye ari 20-20.

Mu gace ka kabiri,Angola yaje iri hejuru cyane bituma amakipe ajya kuruhuka iyo noye ku manota 38 kuri 35.Angola yanatsinze agace ka 3 ku manota 61 kuri 55.

Habura iminota itandatu n'amasegonda icyenda ni bwo u Rwanda rwongeye kuyobora umukino nyuma y'amanota ane yatsinzwe na Prince Ibeh, abiri ya William Robeyns n'atatu ya Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (64-63).

Abafana bari muri Kigali Arena, bagiye mu bicu ahagana ku munota wa gatanu ubwo Nshobozwabyosenumukiza yazamukanaga umupira mwiza yahaye Kenneth Gasana, na we awushyira mu nkangara, atsinda atatu yatumye ikinyuranyo kiba ane (67-63).

Hermenegildo Santos yatsindiye Angola amanota atatu mbere y'uko mugenzi we, Abou Gakou, akinira nabi William Robeyns watsinze rimwe naho Gilson Bango atsinda abiri yatumye biba 68-68 mu masegonda 45 ya nyuma.

Mu masegonda ya nyuma,Robeyns Williams yakuriye inzira ku murima Angola atanga umupira kuri Axel Mpoyo, watsinze amanota atatu y'ikinyuranyo yanarangije umukino u Rwanda rutsinze 71-68.

Umunyarwanda Kenneth Gasana ni we watsinze amanota menshi (18) muri uyu mukino mu gihe Jilson Bango wa Angola, we yatsinze 14.

Gutsinda uyu mukino bivuze ko u Rwanda rwizeye gukina ¼ mu gihe rwasoza ari urwa mbere mu itsinda A kuko ibindi bihugu biri kumwe, byose byatsinze umukino umwe.

U Rwanda ruzasoza imikino yo mu itsinda ruhura na Cap-Vert ku wa Gatandatu saa Kumi n'ebyiri, yo yatsinzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi Congo amanota 70 kuri 66 mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Kane.

Ikipe ya mbere mu itsinda (uko ari ane) ni yo izahita ibona itike ya ¼ mu gihe andi makipe ane azakomeza, azava mu mikino ya kamarampaka izahuza amakipe yabaye aya kabiri n'aya gatatu.

U Rwanda rwatsinze Angola,ifite ibikombe 11 bya Afrobasket ndetse ikaba ariyo ifite byinshi muri Afrika.

Minisitiri wa Siporo,Munyangaju Aurore Mimosa yishimiye iyi ntsinzi ndetse abigaragaza mu butumwa yanyujije kuri Twitter.Yagize ati "Ibi nibyo kwimana u Rwanda ndabarahiye! Muduhaye ibyishimo! Hahiye Gahunda nta y'indi Tubatsinde.

Ni ubwa mbere ikipe y'igihugu y'u Rwanda itsinze iya Angola muri Basketball.

Aya makipe yombi yaherukaga guhura mu 2007 i Luanda, aho bwari ubwa mbere u Rwanda rugiye muri Afrobasket aho Angola yatsinze u Rwanda ifite amanota arenga 100.

Angola yatwaye iki gikombe inshuro 11, u Rwanda ntiruragera na rimwe mu makipe ane akina imikino ya nyuma muri iki gikombe.





Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/u-rwatsinze-angola-mu-mukino-warishije-umutima-abafana

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)