U Rwanda rwatsinzwe umukino wa mbere mu gutegura AfroBasket #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu mukino wa Basketball yakinaga umukino wa mbere wa gicuti mu mikino itatu izakina igamije gutegura AfroBasket izabera mu Rwanda.

U Rwanda rwatsinzwe n
U Rwanda rwatsinzwe n'ikipe ya kabiri ya Senegal

Umukino wa mbere wahuje u Rwanda n'ikipe ya kabiri irimo abakinnyi batahamagawe mu ikipe ya mbere, aho uyu mukino warangiye iyi kipe ya kabiri ya Senegal itsinze u Rwanda amanota 86 kuri 74.

Kuri uyu wa Gatatu u Rwanda ruraza gukina undi mukino wa kabiri, aho baza kuba bakina n'ikipe ya mbere ya Senegel guhera i Saa mbili n'igice z'ijoro, iyi kipe ikazaba nayo iri mu Rwanda mu mikino ya AfroBasket.

Muri iyi mikino ya “FIBA Afrobasket Rwanda 2021” izatangira tariki 24/08, ikipe y'u Rwanda izaba iri mu itsinda A hamwe na Angola, RDC na Cap Vert, mu gihe Senegal baza gukina iri mu itsinda D hamwe na Cameroun, Sudani y'Amajyepfo na Uganda.

Uko amatsinda azaba ateye muri iyi mikino izabera muri Kigali Arena
Uko amatsinda azaba ateye muri iyi mikino izabera muri Kigali Arena



source : https://ift.tt/3CB2s7z

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)