U Rwanda rwungutse abasirikare bashya bahawe imyitozo ihambaye [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igisirikare cy'u Rwanda cyungutse amaraso mashya y'abasore n'inkumi bahawe imyitozo ikomeye mu gihe cy'umwaka mu Kigo cy'imyitozo cya Gisirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe.

Imyitozo yemerera aba basirikare kwinjira mu ngabo z'u Rwanda, bayisoje kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021 ndetse banahabwa ikaze n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura.

Amafoto yafashwe,yagaragaje aba basirikare berekana ibyo bize yaba mu kurwanira ku butaka ndetse no mu mazi.

Bagaragaje kandi imyitozo njyarugamba bakoresha umubiri aho mu mirwano y'umugeri n'igipfunsi, aba basore n'inkumi bagaragajemo ubumenyi buhanitse.

Mu ijambo rye, Gen Kazura yabashimiye amahitamo meza bakoze yo kuba bamwe mu bagize umuryango mugari w'Ingabo z'u Rwanda wiyemeje kurinda igihugu n'abagituye.

Ati 'Nta kabuza ko muzagera kuri iyo ntego mukorana ikinyabupfura binyuze mu byo mwize nk'uko mwabigaragaje uyu munsi.'

Umwe mu basoje amasomo, Pte Uwizeyimana Mwadjuma, yatangaje ko yatewe ishema no kwinjira mu Ngabo z'u Rwanda.







Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/u-rwanda-rwungutse-abasirikare-bashya-bahawe-imyitozo-ihambaye-amafoto

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)