Ubuhamya bwa Anja Imana yakijije covid-19 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yesu ashimwe! Nitwa Anja, mperereye muri Afurika y'Epfo. Ndashaka kubasangiza ubuhamya bwanjye bw'uburyo Imana yankijije covid-19 ndetse igafungura imitsi yanjye kubwo kugira kwizera kungana n'akabuto ka sinapi.

Naje kurwara Covid-19. Nari ndembye cyane ku rwego rukomeye; igituza cyanjye gifunze. Narwanaga no guhumeka kandi simbishobore kuko nta mwuka wo guhumeka (oxygen) nari mfite. Nisanze nuzuye inshinge mu ntoki no mu birenge.

Ntabwo nigeraga numva uburyohe cyangwa guhumuriwa, mubyukuri umubiri wanjye wari umerewe nabi, kandi umuhogo wanjye wari ukakaye; Sinigeze mbona 2021, ariko na none, kubwo kwizera, nasabye umukunzi (fiance) wanjye kuvugana na pasiteri wanjye ansengera kuri terefone hanyuma igituza cyanjye kirafunguka noneho mbasha guhumeka.

Nyuma yo kujya mu kato, nabonye icyo bita Covid Pneumonia, igituza cyanjye cyarongeye kirifunga, mbese byari bikomeye cyane.

Iki gihe nagize ubwoba kuko fiancé wanjye atari mu rugo kandi ijwi ryanjye ryari ryarashize, kandi nzi ko nagerageje kubaho mu bukiranutsi, ariko igitekerezo cyanjemo mu bwonko kivuga ngo 'Uriteguye guhura na Data?' Imbere muri njye, nari ncyumva ko nshobora kandi nkwiriye gukora byinshi kugira ngo noze umubano mwiza n'Imana.

Nabonye noneho ko ngiye gupfa ntasezeye kandi ntagize icyo mpindura. Nari nzi ko byibuze mbabarira abantu bambabaje, ariko nashakaga gusezera, byibuze ku muryango wanjye. Nahisemo ko ngiye kurwana intambara ikomeye byanga bikunda.

Nanditse ubutumwa mbwohereza kuri pasiteri wanjye musaba ko ansengera mu izina rya Yesu, kandi na none, kubwo kwizera, igituza cyanjye cyarongeye kirafunguka, mbasha kongera guhumeka. Nyuma y'ibyo, natanze ibizamini by'amaraso ndangije mva amaraso menshi, ariko na none, Yesu yaje kunsanga arankiza.

Nagarutse ku kazi ndetse ndakomeye meze neza. Byongeye kandi, nkoresha buri segonda mbwira abantu bose ko Imana ibaho, iracyakora ibitangaza byinshi, kandi Idukeneyeho kuyizera. Ntiyigeze adutererana cyangwa ngo Idute.

Tugomba gushima Imana no Kuyirata mugihe cy'umuyaga, ubuzima waba unyuramo bwose, imiraba yose uhura na yo, rimwe na rimwe, ibi bintu bibaho kubwimpamvu; irahari kugira ngo igukomeze kugira ngo ubashe gukemura inzitizi zose ziza mu nzira yawe.

Nize gushyira ibintu byose mu maboko y'Imana kuko ni Yo ibasha kugira icyo irema kandi ikagikomeza. Ni Yo itanga, ni Imana ikora ibitangaza kandi ntidusaba byinshi. Icyo ishaka ni uko dukora, kwemera ibyaha byacu no kwizera ko umwana wayo yadupfiriye ku musaraba kandi dufitanye isano ya hafi na We. Igitabo cy'Ibyahishuwe kirimo gisohora nkuko tuvuga. Ni ngombwa kwitwikiriza amaraso ya Yesu hejuru yawe n'umuryango wawe no kwambara intwaro zuzuye z'Imana.

Muri macye dusangiye ubuhamya bwo gukira kwanjye, kugira ngo abantu bamenye ko Imana ari iyo kwizerwa kandi ari nziza, kandi icyo dukeneye ni uguhamagara izina ryayo, kandi izaba ihari. Yizanire amaganya yawe yose. Imana izakuruhura, reka Ikuyobore, kandi Izayobora intambwe zawe.

Imana iguhe umugisha kandi ikurindire umutekano.

Source: www.trusting-in-jesus.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Anja-Imana-yakijije-covid-19.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)