Ubuzima bwabaye ingume: Covid-19 ishobora kwenyegeza ruswa ishingiye ku gitsina - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Covid-19 ikigera mu Rwanda, Guverinoma yafashe ingamba zikakaye zirimo gufunga ibikorwa byose, abantu bajya mu rugo. Muri iyo nkundura Nadia yatakaje akazi kuko aho yakoraga bari bafunze.

Kuva icyo gihe, uyu mukobwa wabashaga kwigurira icyo ashatse, akiyishyurira ishuri ndetse agafasha bamwe mu muryango, ubuzima bwamubereye ingume.

Yabwiye IGIHE ko kubera uburyo ubuzima bukomeye, ubu icyo yasabwa cyose ngo abone akazi kamuha amafaranga amufasha gukemura ibibazo by’ibanze nka mbere, yagikora.

Ati “Ibaze wari usanzwe ufite akazi wimenyeraga buri kintu ndetse ukagira n’icyo ukora no mu rugo. Muri ibi bihe ubwo habaye hari ikintu cyatuma ibyo bisubiraho nagikora. Erega n’akazi karabuze!”

Uyu mukobwa ni umwe mu bihumbi by’abatakaje akazi mu bihe bya Guma mu Rugo, byatumye ubuzima bwabo busubira hasi, bikaba byatuma hari abishora mu bikorwa cyangwa ingeso mbi, cyangwa se hakagira ababyuririraho babafatirana.

Impirimbanyi zitandukanye mu guteza imbere abagore n’izirwanya ruswa, zigaragaza ko ingaruka za Covid-19 zishobora kuzenyenyegeza ubwiyongere bwa ruswa ishingiye ku gitsina.

Urubyiruko ni bo benshi bagezweho n’izi ngaruka za Covid-19, kandi bakomeje guhura n’ikibazo cy’ubushomeri ndetse mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga benshi bavugaga ko muri Afurika hateye ikindi cyorezo cyitwa Poshvid-20 [Umufuka urimo ubusa].

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, bwerekana ko kubera ingaruka za Covid-19 ubushomeri bwavuye kuri 16% muri Kanama 2020 bugera kuri 20.3% muri Gushyingo 2020 ndetse benshi mu babuze akazi ari abakobwa kuko biyongereyeho 2.6% ugereranyije n’abahungu biyongereyeho 1%.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, Mupiganyi Appolinaire yavuze ko ibibazo bya Ruswa ishingiye ku gitsina byiyongereye kandi bishobora no kuziyongera kurushaho kubera ingaruka za Covid-19.

Yatanze urugero rw’umwe mu bakobwa wabagejejeho ikibazo cyamubayeho, ubwo yajyaga gusaba akazi, umukoresha akabanza kumusaba ko baryamana.

Ati “Hari ubuhamya bw’umwana w’umukobwa yatugaragarije igihe twari tuvuye muri Guma mu Rugo, aho yagiye gushaka akazi muri hoteli imwe, nuko umukoresha aramubwira ati ’mbere y’uko nguha aka kazi ugomba kumpa ishimishamubiri [ruswa ishingiye ku gitsina’].”

“Tumubajije uko yabyitwayemo twasanze ari umwana w’umukobwa wihagazeho, kuko yabwiye uwari ugiye kumuha akazi ko ikimuzanye ari akazi ko gukora muri hoteli atari ugukora imibonano mpuzabitsina n’abakiliya cyangwa n’umuyobozi we.”

Ubutwari nk’ubwo bwo kwivana muri icyo kibazo, bwongeye kugaragara mu kwezi gushizwe, ubwo inzego zishinzwe ubugenzacyaha zataga muri yombi umwe mu bakoreraga sosiyete icunga umutekano ya HIGHSEC CO Ltd, wafashwe akekwaho kwaka ruswa y’igitsina abakobwa babiri yari yahaye akazi ku bitaro bya Gisenyi.

Uwo mugabo yafashwe umugambi atarawugeraho ariko yari yaranze gutanga konti zabo ngo bahembwe, mu gihe batararyamana na we.

Nubwo ari ubutwari guhakana ruswa nk’iyo, hari bamwe mu bakobwa bumvikanisha ko bayisabwe biteguye kuyitanga kubera ubuzima bubi bwatewe na Covid-19, nubwo babizi ko harimo ingaruka nyinshi.

Hari umukobwa urangije muri imwe muri Kaminuza zikomeye mu Rwanda, ibijyanye n’ubukungu. Nta kazi arabona ariko avuga ko aramutse asabwe ruswa y’igitsina, yiteguye kuyitanga.

Yagize ati “Nabyemera tu, kuko hari n’abararanira ubusa.”

Inzego z’abikorera ziratungwa agatoki mu higanje ruswa y’igitsina

Umuyobozi ushinzwe kongera ubushobozi mu Mpuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, Nkundimfura Rosette, yavuze ko iyi ruswa ishingiye ku gitsina yeze mu Rwanda cyane mu nzego z’abikorera ndetse ko hakiri urugendo rurerure kugira ngo icike burundu.

Ati “Ntabwo abahungu bahura na yo cyane kuko umuhungu bashakaho ruswa kenshi bamusaba amafaranga […] ariko iyo bigeze ku bakobwa n’abagore, bareba ruswa y’igitsina kuko hari nubwo bibaho ugasanga n’iyo yatsindira akazi, ntibashobora kumuha ‘contract’ batabanje kumusaba ko baryamana.”

“Iki ni ikintu kimaze gufata indi ntera mu Rwanda nubwo bitajya hariya ku ma radiyo, cyangwa televiziyo ngo babivuge kubera ko n’abashaka kubivuga babivugira mu gikari, ariko biragoye ko yacika."

Mupiganyi avuga ko abakwa iyi ruswa bakwiye kwihutira gutanga amakuru amazi atararenga inkombe, kugira ngo ikibazo gikurikiranwe hakiri kare byorohe kugikurikirana.

Ati “Icyo nakwizeza ni uko iyo hari umuntu uduhaye amakuru, gufatirwa mu cyuho ni ibintu byoroshye kuko dufite bamwe bafatiwe mu cyuho barimo bagerageza kwaka umuturage ruswa ishingiye ku gitsina, ndetse inzego zari zirimo kubikurikurana ngira ngo hari uwakatiwe gufungwa imyaka irindwi.”

Ruswa y’igitsina si yo kamara...

Mupiganyi avuga ko 85% by’abakwa ruswa y’igitsina ari abakobwa, aho avuga ko nubwo akazi kabuze gutanga ruswa y’igitsina ku bagabo b’abanyerari bahora barekereje atari byo bizatuma babona akazi.

Yavuze ko n’iyo bakabona, kubyemera ari ukwiteza ibibazo kuko uwo mugabo wabikoze atabaha agaciro mu kazi kandi buri gihe abishakiye, ntibashobora kumuhakanira.

Ati “Abatanga ruswa y’igitsina bumva ko ntacyo byabatwara ari akanya gato gusa bakabona akazi, ariko ako kazi nta nyungu ifatika kazamugezaho kuko nagera muri ako kazi uzasanga yabaye umugore w’uwo mukoresha cyangwa w’uwo wamuhaye akazi.”

Nkundimfura yavuze ko umukobwa iyo yiyubashye, bituma n’umukoresha amwubaha bikamubera ikiraro cyo kugera ku nzozi ze, nta nkomyi.

Mupiganyi we avuga ko buri wese afite uburenganzira bwo guhabwa akazi ko ntacyo akwiriye gutanga nk’impongano kugira ngo akunde agahabwe yaba muri leta cyangwa mu bikorera, kuko uretse ingaruka zisanzwe za ruswa mu kazi iyi y’igitsina igira ingaruka ku buzima bw’umuntu bwite n’ubw’umuryango we.

Kugeza ubu ruswa y’igitsina ihanwa nk’ikindi cyaha cya ruswa cyose, aho itegeko rivuga ko uwakiriye ruswa n’uwayitanze bose bahanwa kimwe ariko iyo uyitanze atanze amakuru iperereza ritarangira adakurikiranwa.

Uhamijwe icyo cyaha ahabwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’itanu n’umunani, ishobora kugera ku icumi iyo uwakoze icyaha ari umuyobozi.

Mupiganyi Appolinaire yavuze ko abagore n'abakobwa batswe ruswa ishingiye ku gitsina bakwiriye kuba intwari bakabimenyekanisha kugira ngo irandurwe burundu
Nkundimfura Rosette yavuze ko kuba umugore cyangwa umukobwa yahabwa akazi kuko yatanze ruswa y'igitsina, nta cyizere cy'uko azakagiriramo amahoro aba afite



source : https://ift.tt/3xRgSg8

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)