Ubuzima bwanjye ni morale! Miss Muyango yahis... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu minsi ishize ni bwo hagiye hanze amafoto yerekana ko Miss Uwase Muyango Claudine, umaze igihe mu rukundo na Kimenyi Yves, ubu akaba atwite inda y'uyu musore. Nyuma y'aya mafoto abatari bake bamwifurije kubyara neza ariko na none hari n'abandi benshi bamututse, bavuga ko yakoze ibidakwiye umuntu ufite ikamba rya Miss Photogenic 2019.

Ibi byakuruye impaka ndende ku bantu batandukanye kugeza n'aho bamwe batangiye kwinjira mu buzima bwite bwa Muyango Claudine baramutuka baramwandagaza, kugeza aho we ubwe yagiye ku rukuta rwe rwa instagram yerekana umuntu wamwandikiye amutuka ku mugaragaro kandi atanamuzi.


Miss Muyango avuga ko abayeho  mu buzima bw'ibyishimo gusa atajya yita ku bamuvuga

Mu kiganiro cyihariye Miss Muyango yahaye InyaRwanda.com, abajijwe uburyo abasha kwakira abantu batandukanye banafite imico itandukanye bamutuka cyangwa bakamuvugaho ibitari byo umunsi ku munsi, yavuze ko yabimenyereye kandi ko ubuzima bwe abufata nka morale.

Yagize ati': 'Hhhh njyewe ibimvugwaho byose narabimenyereye kuvugwa rwose isi ntabwo iba yandangiriyeho ndakomeza nkaba njyewe rwose, njyewe mba meze neza ubuzima bwanjye ni morale, mbaho mu buzima bwishimye iyo abantu bari kumvuga cyangwa bakantuka ahubwo biransetsa nta n'ubwo njyewe rwose biba bimbabaje".

Miss Muyango atwite inda nkuru ya Kimenyi Yves

InyaRwanda: Ntabwo ujya wumva isi ikurangiriyeho iyo ubibonye?

Muyango: Nta by'isi kurangira, isi se kurangira gute njyewe ko mba numva rwose ubuzima bwanjye ari ibyishimo gusa! Ikinsetsa cyane hari umuntu wambajije amakuru nkanga kumusubiza koko? Njyewe rwose ntabwo bimbabaje rwose kuko mba numva narabimenyereye.''

Miss Muyango aherutse guhakana ko atibarutse mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda. Byari nyuma y'amakuru yavugaga ko  yibarutse imfura ye yabyaranye na Kimenyi. Yabiteye utwatsi avuga ko ayo makuru atariyo ndetse ko ari bwo akibimenya. Yongeyeho ko bitamutunguye cyane kuko ibimuvugwaho ari byinshi. 

Miss Muyango icyo gihe anyomoza amakuru y'uko atibarutse, yaragize ati "Ariko icyakoza reka nkubwire ubu ndi kumva uri kunsetsa, ubu iri jwi ryanjye uri kumva ndi kuvuga nk'umuntu wabyaye koko. Ntabwo ari byo rwose ubungubu nari niryamiye rwose nanjye nta n'ubwo nari mbizi ariko ntabwo bintunguye kubera ko ibimvugwaho ni byinshi. Ikintungura ni uko nta muntu njya nima amakuru ariko njya gutungurwa nkabona abantu batwanditseho ibintu bitandukanye nyamara atari byo hhhh.''

Kimenyi Yves yatangiye gukundana na Miss Muyango muri Kanama 2019. Tariki 13 Ukwakira 2019 Muyango yateguye ibirori by'isabukuru y'umukunzi we amushimira urwo yamukunze. Kuva icyo gihe kugeza n'uyu munsi, ibyabo ni inkuru idasiba gusomwa bitewe n'umunyenga w'urukundo aba bombi bahoramo.

Uwase Muyango Claudine yabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019, yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we w'igihe kirekire Kimenyi Yves, umukinnyi w'ikipe y'Igihugu Amavubi ndetse n'ikipe ya Kiyovu Sports tariki 28 Gashyantare 2021.


Miss Muyango ubwo yambikwaga impeta n'umukunzi we Kimenyi Yves



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108299/ubuzima-bwanjye-ni-morale-miss-muyango-yahishuye-byinshi-ku-buzima-bwe-anavuga-uko-yakiriy-108299.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)