Ubuzima bwatangiye kugaruka: Amarangamutima y’ab’i Kigali ku munsi w’iyubahirizwa ry’ingamba nshya (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari hashize igihe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yemeza ko ingendo zibujijwe guhera saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba kugera saa Kumi za mu gitondo.

Nyuma yo kugenzura imiterere ya Covid-19 mu Rwanda, Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 11 Kanama 2021, yanzuye ko ingendo zibujijwe guhera saa Mbili z’umugoroba kugera saa Kumi z’igitondo.

Ibi byatumye kandi ibikorwa byemerewe gukomeza gukora bisabwa gufungwa saa Moya. Ku masaha abiri yongereweho, abashabitsi bakorera muri Kigali batangarije IGIHE ko ari ikintu gikomeye kandi ko kigiye gutuma bongera gukora batuje.

Musoni Slyvin yavuze ko kongerwa kw’amasaha y’ingendo n’imirimo byamusubije agatima impembero.

Yagize ati “Kongeraho aya masaha bigiye gutuma ibyo nakoraga byiyongera kandi nzajya nkora ntuje kuko mbere saa Kumi zageraga umuntu agatangira kurwana no gutaha kandi akazi gakunze kuboneka muri ayo masaha.”

Yavuze ko kuri we abona ubuzima bwagarutse ariko agasaba bagenzi be kudateshuka ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 ngo hato bidasubira irudubi.

Ati “Mu by’ukuri navuga ko ubuzima bwagarutse kandi rwose bwagarutse cyane. Icyo nasaba bagenzi banjye ni uko bakomeza guhangana n’icyorezo bitatuviramo gusubira kuri ya masaha cyangwa ngo tujye muri guma mu rugo.”

Umucuruzi ukorera mu Isoko rya Nyabugongo wari muri Gare aho ategera imodoka, Uwimana Clarisse, yavuze ko kuri we amasaha abiri afite byinshi avuze cyane ko abakiriya bakunze kuboneka bavuye mu kazi.

Ati “Nkatwe ducuruza ibiribwa, ubusanzwe tubona abakiriya ari uko abakozi bari gutaha mu masaha y’umugoroba. Ibi byadushimishije kubera ko ayo masaha agiye kudufasha kubona abakiriya tukongera kwiyubaka. Urebye ubuzima bwatangiye kugaruka kuko umuntu ari kubasha kubona icyashara.”

Ku ruhande rw’abamotari bo basaga n’abagaragaza akababaro cyane ko muri ayo masaha byari bigoye kubona abagenzi.

Ndayizeye Emmanuel yagize ati “Ni byo bongereye amasaha, ariko nawe urabibona ko nta bagenzi bahari. Ahubwo navuga ko byanatugoye cyane. Buriya twebwe ariya masaha ya mbere yaduhaga amafaranga menshi ariko ubu abantu bari kubona igihe cyo kwitegura bigatuma batega imodoka twebwe dusa n’abari kubihomberamo. Icyo nakubwira ni uko wenda bizagenda biza ariko abamotari tubona bizongera kuduhira ari uko turi amasaha yose.”

-  Ntabyera ngo nde!

Tariki ya 12 Kanama 2021 ni bwo amabwiriz mashya yatangiye kubahirizwa. Birumvikana ko umuntu watahaga saa Kumi n’ebyiri kumwongerera amasaha abiri byari kumufasha kwitegura neza akagerera mu rugo ku gihe.

Ariko hari abantu ku munsi wa mbere bagaragaye barengeje amasaha ariko biganjemo abakoresha ibinyabiziga.

Saa Mbili zuzuye, umunyamakuru wa IGIHE yari ageze i Remera ku Gisimenti. Mu muhanda wabonaga hari imodoka zitari nyinshi na moto mbarwa abagenda n’amaguru bo ntawe wari guca iryera.

Inzego z’umutekano zari zabukereye bituma abantu barenze ku mabwiriza bahagarikwaga buri wese hakumvwa impamvu ye basanga yumvikana bakamureka agakomeza urugendo.

Ibi ni nako byari bimeze mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Sonatube aho saa Mbili n’iminota mike, buri modoka yatambukaga yabanzagaguhagarikwa ngo uyitwaye abazwe impamvu zamuteye kurenga ku mabwiriza.

Ingamba zafashwe ziri kubahirizwa mu gihugu hose uretse imirenge 10 yiganjemo iyo mu Ntara y’Amajyepfo yashyizwe muri guma mu rugo.

Abacuruzi bo bishimiye igihe bongererewe ku masaha y'akazi n'icyo bafungiraho
Abamotari bo bavuga ko ku munsi wa mbere bahahombeye
Abapolisi bari babukereye ubwo saa Mbili zuzuraga batangiye kubaza abatawaye ibinyabiziga impamvu barengeje amasaha
Abashabitsi bishimiye ko bongerewe amasaha yo gukora bemeza ko bishobora kubabera imbarutso yo kongera kuzahura ubukungu
Abenshi bahisemo kwigendera n'amaguru kugira ngo bagere mu rugo hakiri kare
Amarangamutima yari yose kubona abantu bongeye kugeza amasaha y'ijoro bari mu muhanda
Benshi bishimiye ko bongerewe igihe bagaragaza ko bigiye kubafasha kujya bakora batuje
Imodoka ni zo zari ziganje mu mihanda ubwo haburaga iminota mike ngo isaha ntarengwa z'ingendo zigere
Ahagana saa Moya n'igice i Nyabugogo hari hakiri abantu bagendagenda
Umuvundo w'imodoka n'abantu byagaragaye cyane mu masaha ya saa Moya
Ishusho igaragaza Rond Point ya Sonatube uko yari imeze
Mu mihanda ya Kicukiro, nta n'inyoni yarimo ubwo saa Mbili zuzuraga
Kubona umugenzi ugenda n'amaguru hejuru ya Saa mbili byari kukugora cyane

Amafoto: Igiribuntu Darcy




source : https://ift.tt/3g1pdbj

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)