Uganda n'Umubiligi Filip Reyntjens basabaga u Bubiligi guhagarika inkunga butera u Rwanda, basebye ubwo ibihugu byombi byasinyanaga amasezerano y'ubufatanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu nyandiko yasohotse mu kinyamakuru 'Command One Post' gikorera mu kwaha k'urwego rw'ubutasi rwa Uganda, CMI, Umubiligi Filip Reyntjens afatanyije na Gen Abel Kandiho utegeka CMI, basabye Leta y'uBubiligi guhagarika inkunga bugenera uRwanda, ngo kuko Paul Rusesabagina 'yafashwe akanafungwa mu buryo bunyiranyije n'amategeko'.

Aya magambo ntiyatinze kuba amahomvu, nk'uko bisanzwe bibagendekera mu migambi inyuranye yo guharabika no kugambanira uRwanda, uko buri gihe ibakoza isoni.

N'ubu rero niko bigenze, kuko nyuma y'iminsi mike gusa Rentjens n'ibikoresho bya Perezida Yoweri k. Museveni, Ububiligi n'uRwanda byasohoye itangazo muri izi mpera z'icyumweru, risobanura amasezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi, cyane cyane mu rwego rw'ubuzima.

Iryo tangazo ryasinyweho n'impande zombi, rivuga ko uBubiligi bwiyemeje gushyigikira no gutanga inkunga igaragara mu mushinga munini cyane w'uRwanda, ugamije gukora inkingo za Covid-19 n'indi miti, ndetse n'ibikoresho byo kwa muganga. Ubu bufatanye buzanyuzwa mu Kigo cy'Ababiligi gishinze Ubufatanye Mpuzamahanga, ENABEL.

ENABEL itangaza ko u Rwanda kugeza ubu ruri mu bihugu bya mbere 3 ikorana nabyo neza cyane, kurutera inkunga mu kubaka uruganda rukora inkingo za Covid-19, bikaba bigamije gufasha Abanyafurika kwishakamo ibisubizo ubwabo.

ENABEL kandi,kimwe n'abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga b'uRwanda, ntibahwemye kuvuga ko Leta y'uRwanda yakomeje kugaragaza ubushake n'ubushobozi bwo gukoresha neza inkunga rugenerwa, ari nayo mpamvu imishinga yarwo yose itajya isubizwa inyuma.Ntiyari gukomwa mu nkokora rero na Reyntjens na Gen Kandiho, bashingira gusa ku ishayari bafitiye uRwanda.

Filip Reyntjens na Gen Kandiho, igikoresho cya Perezida Museveni mu bugome bukorerwa uRwanda n'Abanyarwanda, bakozwe n'ikimwaro nk'uko byabokamye. Bitiranyije uRwanda na Uganda yamunzwe na ruswa, ku buryo abaterankunga bayo batangiye kuvanamo akabo karenge, kuko imfashanyo zose zigira mu mifuka ya Perezida Museveni n'umuryango we.

Filipp Reyntjens ni umuntu wabaswe n'ingengabitekerezo ya jenoside, akarangwa no kuyipfobya no kuyihana. Nta gitangaje ariko, kuko yari umwe mu bajyanama ba Leta ya Juvenal Habyarimana, banamushoye mu makosa akabije y'ivanguramoko, cyane cyane mu burezi no mu kazi ka Leta.

Reyntjens yanga Abatutsi cyane Théoneste Bagosora, Agatha Kanziga n'abandi bajenosideri, dore ko ariwe muvugizi wabo w'ibanze. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabaye umutangabuhamya ushinjura abajenosideri bose mu Rukiko Mpuzamahanga rwa Arusha, ariko nabyo ntibyamuhira kuko hafi y'abo yashinjuye bose bakatiwe ibihano biremereye.

Filip Reyntjens kandi yagaragaye kenshi muri Uganda ashakisha abanyakinyoma bake no gukoreshejwe na Jean-Louis Bruguière, wa mucamanza w'Umufaransa wari warahagurukiye gushinja ku ngufu Abayobozi b'uRwanda ihanurwa ry'indege ya Habyarimana. Bruguière nawe yarinze apfa atageze ku mugambi we mubisha.

Ibi byose rero byagombye kubera isomo abagambanira u Rwanda , kuko nta n'umwe byigeze bigwa amahoro. Ibihe byarahindutse, si nka kera ubwo umuntu yabykaga akigira 'impuguke' mu bibazo by'uRwanda, nka Filipp Reyntjens bavugaga rikijya.

Ibikorwa by'uRwanda birivugira, n'iyo wakoresha imbaraga z'umurengera mu kuruvuga uko rutari, ikinyoma kigutamaza ukigitekereza.

The post Uganda n'Umubiligi Filip Reyntjens basabaga u Bubiligi guhagarika inkunga butera u Rwanda, basebye ubwo ibihugu byombi byasinyanaga amasezerano y'ubufatanye appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/uganda-numubiligi-filip-reyntjens-basabaga-u-bubiligi-guhagarika-inkunga-butera-u-rwanda-basebye-ubwo-ibihugu-byombi-byasinyanaga-amasezerano-yubufatanye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-numubiligi-filip-reyntjens-basabaga-u-bubiligi-guhagarika-inkunga-butera-u-rwanda-basebye-ubwo-ibihugu-byombi-byasinyanaga-amasezerano-yubufatanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)