Uganda yarekuye abandi Banyarwanda 32 barimo abana 3 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba Banyarwanda bakiririwe mu Mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, bahageze mu gitondo ahagana saa moya n'igice (07:30') bakirirwa ku biro bishinzwe abinjira n'abasohoka.

Bose uko 32 bagiye bafatirwa mu bice byegeranye n'umupaka uhuza Ibihugu by'u Rwanda na Uganda bimaze iminsi bibanye nabi.

Bari bafungiye muri gereza ya Cyamugoranyi iherereye i Mbarara muri Uganda dore ko bamwe muri bo banafatiwe hariya i Mbarara.

Kimwe n'abandi Banyarwanda bagiye bafatwa n'inzego z'umutekano za Uganda zibashinja kuba intasi z'u Rwanda, bagiye bakorerwa ibikorwa bibi by'iyicarubozo.

Barimo abari bamaze amezi 2 aho inzego za Uganda zabashinjacyaha ibyaha binyuranye byumvikana nk'urwitwazo rwo kugira ngo kiriya gihugu gikomeze imigambi yo kubanira nabi u Rwanda.

Photo © Kigali Today

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uganda-yarekuye-abandi-Banyarwanda-32-barimo-abana-3

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)