Uganda yirukanye abandi Banyarwanda 13 barimo uruhinja n’urwaye Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba Banyarwanda bagejejwe ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda mu gice cy’u Burasirazuba, ahagana saa cyenda z’igicamunsi cyo ku wa 10 Kanama 2021, gusa baje kugera ku ruhande rw’u Rwanda ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Bose uko ari 13 hari harimo umugore wari uhetse umwana mu mugongo, abagabo bari batanu n’abagore barindwi.

Ubwo bagezwaga mu Rwanda, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare ni bwo bwabakiriye, burabahumuriza, bubabwira ko bageze mu gihugu cyabo kibakunda kandi cyibishimiye.

Hakurikiyeho igikorwa cyo kubapima Covid-19, aho umwe muri bo yasanzwe afite ubwandu bwayo, akaba ajyanwa mu kigo cyagenewe kwakira abarwayi b’iki cyorezo mu gihe abandi bashyizwe mu kato k’iminsi yagenwe kugira ngo babone gusubizwa mu miryango yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian yavuze ko aba baturage bageze mu Rwanda bananiwe barafashwe nabi, aho icyakozwe cya mbere cyari ukubanza kubahumuriza no gushaka uburyo bwo kubaha ubufasha bw’ibanze.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Ni abantu baba bajugunywe ku mupaka, baba barafashwe nabi, baba babazanye, ntabwo dushobora kohereza abantu mu miryango tutabapimye, baba babafashe nabi mbese.”

Yakomeje agira ati “Icya mbere turabakira, tukabapima tukareba ubuzima bwabo uko bumeze, tukanagira aho tubatwara mu gihe hagitegerejwe ya minsi baba bajya mu ngo zabo, ubutumwa twabahaye rero ni uko bageze mu gihugu cyabo kandi kibishimiye kandi bakomeza kwitegura gufatanya n’abandi.”

Aba baturage boherejwe na Uganda kuri uyu wa Kabiri, ni ababa baragiye muri Uganda mu bikorwa by’ubushabitsi, gusura imiryango yabo n’ibindi bagerayo bagahita bakaza gufatwa n’inzego zishinzwe ubutasi n’iza gisirikare muri icyo gihugu zikabafunga binyuranyije n’amategeko.

Usanga baba baravuye mu Rwanda baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko mu turere dusanzwe duhana imbibi na Uganda turimo Nyagatare, Gicumbi, Burera na Musanze.

Meya Mushabe yasabye Abanyarwanda kubahiriza inama bagirwa n’ubuyobozi bw’igihugu cyabo by’umwihariko abajya muri Uganda mu buryo butumewe bagaca ukubiri na byo.

Ati “Ikindi ni uko twebwe nk’akarere dukomeza guharanira ko imipaka yacu icunzwe neza ndetse n’abaturage bacu babanye neza.”

Hashize imyaka ikabakaba itanu Abanyarwanda batuye muri Uganda bakunze kwibasirwa n’inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu, basabwa kwifatanya n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, babyanga bagafungwa bitwa intasi, abagize amahirwe bakajugunywa ku mupaka ari intere.

Mu minsi ishize, Uganda yajugunye ku mupaka Abanyarwanda barimo n’abana bato biga mu mashuri yisumbuye, bashinjwa kuba intasi. Kuva uyu mwaka wa 2021 watangira, ku mupaka wa Kagitumba hamaze kugezwa Abanyarwanda inshuro esheshatu, nyuma y’igihe bafungiye muri Uganda.

Abakiriwe n’u Rwanda muri izo nshuro barenga 50 barimo n’abana bigaga mu mashuri yisumbuye cyo kimwe n’abagore batandukanyijwe n’abagabo babo bakaza kongera guhurira ku mupaka bose bari bafunzwe nta n’umwe uz’iby’undi.

Mu 2019 ibihugu byombi byasinye amasezerano yo guhosha ubwo bugizi bwa nabi ariko uruhande rwa Uganda rusa n’urwinangiye kubahiriza ibyo rusabwa.

Abanyarwanda 13 bajugunywe ku mupaka wa Kagitumba uherereye mu Ntara y'Iburasirazuba
Muri aba Banyarwanda 13 birukanywe umwe yasanganywe ubwandu Covid-19
Uretse umwana muto wari uhetswe na nyina harimo n'undi mutoya mu bo Uganda yataye ku mupaka



source : https://ift.tt/3s89Imx

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)