Uko mbibona: Ibigo bitandukanye mu Rwanda bya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo witegereje usanga nta mpamvu n'imwe umuhanzi wa 'Gospel music' adakwiriye guhabwa amahirwe nk'ay'abandi bahanzi muri ubwo bukangurambaga mu bigo bitandukanye. Ubundi ubukangurambaga ndetse n'ibindi bikorwa bigamije kwamamaza, gutanga ubutumwa runaka se bukwiye kuba bushingira ahanini ku bintu bitandukanye birimo kuba umuntu afite ijwi rigera kure (Influence), afite abantu benshi bamukurikira (Viewership, Followship), afite ubuhamya bwiza (Good reputation) ndetse ntacyo imigirire ye, imibereho ye, imyemerere ye yakwangiriza ubutumwa bugiye gutangwa n'ibindi.

Ibi byose bigendeweho nibaza ko abahanzi baririmba indirimbo z'Imana bakabaye bari mu ba mbere bahabwa akazi ko kwamamaza no gutanga ubutumwa muri bene iyi mirimo.

Reka noneho tugende dusesengura kimwe ku kindi:

1.Kuba umuhanzi afite ijwi rigera kure (Influence,opinion leading)

Tugendeye kuri ibi ,abahanzi baririmbira Imana ni bamwe mu bahanzi bafite abantu benshi bumva cyangwa bizerwa cyane kurusha abandi.Ibi twabihera ko ubutumwa batanga bukurikirwa n'abantu b'ingeri nyinshi yaba urubyiruko ndetse n'abantu bakuze.

Munyemerere ntange urugero nisegura kandi ku bandi bahanzi bo mu yindi miziki ntawe ngamije kwibasira ahubwo ndagaragaza igice cy'abahanzi batitabwaho bafite umwihariko wabo kandi watanga umusanzu ku gihugu.

Ufashe umuhanzi umaze umwaka umwe aririmba injyana ya Hip hop secular music(abaririmba iyi njyana mbiseguyeho sinsuguye akazi mukora) ukamuha gukangurira abantu kugura serivisi z'ubwishingizi ku burezi cyangwa ubwinshingizi bw'impanuka zituruka ku binyabiziga,ku nkongi z'umuriro n'ubundi ,ukamugereranya n'umuhanzi uririmba indirimbo z'Imana ninde wageza ubutumwa ku bantu buba bugenewe(targeted audience)?

Ngendeye kuri uru rugero injyana ya hip hop ikurikirwa cyane n'urubyiruko mu gihe umuhanzi wa gospel akurikirwa cyane n'impande zombi,bityo uwa gospel kuri njye afite amahirwe menshi kuko abwira impande zose.

2.Kuba umuntu afite ubuhamya bwiza(good reputation)

Abahanzi ba gospel ni bake cyane usanga wabasanga mu ngeso mbi zikabije zituma rubanda batabizera.Ni gake wamusanga ahohotera rubanda,yarwanye se,yananije inzego za leta,yanyweye ibiyobyabwenge n'ibindi,mbese bagerageza kwitwararika ku buryo batabangamira rubanda.None ni iki gituma badahabwa amahirwe angana n'ay'abandi?

3.Umubare w'ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga

Iyo urebye indirimbo za gospel ku rubuga nkoranyambaga rwa Youtube usanga zirebwa cyane kurusha nyinshi mu ndirimbo zisanzwe.Iyo kandi unyarukiye no kuzindi mbuga nkoranyambaga nka Instagram usanga aba bahanzi bahagaze neza bafite ibihumbi byinshi bibakurikira ku nkuta zabo za Instagram.

Iyi ngingo nayo y'imbuga nkoranyambaga nta wayitwwaza ngo yime amahirwe aba bahanzi.

Muri rusange abashinzwe ubucuruzi n'iyamamazabikorwa bakwiye kumva ko aba bahanzi batasigara inyuma muri izi gahunda 'n'ubwo wenda bamwe imyemerere yabo itabemerera kwamamaza bimwe mu bikorwa (inzoga,udukingirizo n'ibindi)' ariko nibura ibyo bemerewe mubahe agaciro bahabwe ako kazi nabo biteze imbere.

Ibigo bya gikristu nabyo byatereye agati mu ryinyo.

Mu Rwanda hari ibigo bya gikristu byinshi byamamaza serivisi nka za banki nyinshi za gikristu, zimwe abantu batanazi ko ari iza gikristu kubera ko batamamaza serivisi zabo ndetse byanakorwa ntibibuke gukoresha abahanzi bakora indirimbo z'Imana kandi ahubwo aribo bakifashishijwe. Mu Rwanda hari imiryango ya gikristu myinshi,za kaminuza za gikristu bose bakora ubukangurambaga bwinshi mu ma porogaramu yabo ariko 'nibaza impamvu' badahamagara abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Hari umuryango wa gikristu washizwe n'abanyamadini hano mu Rwanda ariko natunguwe no kubona mu bukangurambaga bwabo bwinshi bakoresha abahanzi b'indirimbo zisanzwe gusa habe n'umwe nibura uririmba indirimbo z'Imana urimo.

Biragayitse kubona inzego za gikristu arizo zirengagiza abahanzi b'abakristu ntibabahe amahirwe ahubwo bakayaha abaririmba indirimbo zisanzwe bonyine.

Niba hari umuntu wo mu bigo bya gikristu uzasoma iyi nkuru ,yumve ko bikwiriye ko inzego bayoboye batekereza ku bahanzi baririmbira Imana bakabaha amahirwe kuko bakurikirwa n'abantu benshi kandi bafite ubushobozi bwo kugura izo serivisi bacuruza cyangwa bagashyira mu bikorwa ubutumwa batanga byihuse kurusha benshi.

Ibigo byinshi by'ubucuruzi ntibikozwa gutera inkunga ibitaramo bya gospel kandi byitabirwa cyane

Ushobora gutangazwa n'ukuntu zimwe muri 'companies' nini mu Rwanda usanga zitera inkunga ibitaramo bito rwose byo mu tubari n'ahandi ariko umuhanzi uzahuza abantu ibihumbi bitanu bitandatu mu gitaramo cyamamajwe cyane mu Rwanda ariko ugasanga bamwimye ubufasha ntibagitere inkunga kandi rimwe na rimwe ibitaramo nk'ibyo byo mu tubari byitabirwa n'urubyiruko urwinshi muri rwo rutabasha kugura izo serivisi ziri kwamamazwa,mu gihe ibitaramo bya gospel byitabirwa n'abantu bakuze ari nabo bafite ubushobozi bwo kugura zimwe muri serivisi ziba ziri kwamamazwa.

Muri rusange ibigo bitandukanye bikwiye gushyigikira abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana atari ukubashyigikira gusa kuko nabo babafasha kugeza ubutumwa na serivisi zabo kure binyuze mu kwamamaza no kumenyekanisha ubukangurambaga bunyuranye.

Inzego n'ibigo bya gikristu nabyo bishyire imbaraga mu gutera ingabo mu bitugu bakorana nabo muri gahunda zabo nyinshi mu rwego rwo kubashyigikira kuko ari hamwe mu hava ubushobozi bwo gushyigikira abahanzi.

Umwanditsi:

Nicodeme Nzahoyankuye; ni umunyamakuru w'mwuga ubimazemo imyaka 8 mu biganiro n'inkuru by'iyobokamana

Ni umwe mu bakorana hafi n'abahanzi b'indirimbo zihimbaza Imana n'amakorari, ategura ibitaramo bitandukanye na za 'Festivals' z'indirimbo zihimbaza Imana. Amaze guhabwa ibihembo byinshi bitandukanye harimo ibyo guteza imbere umuziki uhimbaza Imana, guteza imbere isanamitima binyuze mu itangazamakuru. Ni umunyamwuga mu itumanaho n'inozabubanyi (Communications&Public Relations Professional).

Ibitekerezo byatanzwe muri iyi nkuru ni iby'umwanditsi ku giti cye.


Nicodeme Nzahoyankuye asanzwe ari umunyamakuru wa Magic FM ya RBA



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108681/uko-mbibona-ibigo-bitandukanye-mu-rwanda-byatereranye-abahanzi-ba-gospel-ibigo-bya-gikrist-108681.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)