Umubiri wose ni inguma : Umwe mu b'i Musanze bavuga ko barembejwe n'inkoni z'abayobozi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba baturage bavuga ko yaba abanyerongo, abayobozi bo mu nzego z'ibanze ndetse n'urubyiruko rw'abakorerabushake, bose bari kubayoboza inkoni mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Munyazikwiye Jean Nepomuscene wigisha muri G.S Muko ugaragaza inguma yatewe n'inkoni yakubiswe, avuga ko yahuye n'abakorerabushake yasinze, ubundi bakamuhata igiti ubu akaba fite inguma mu mugongo wose.

Uretse uyu muturage, hari kandi uwitwa Uwimana Florence n'umugabo we Mbitezimana Léonard n'umwana wabo w'umukobwa bakubiswe by'indengakamere.

Aba baturage bavuga ko barambiwe inkoni z'aba bayobozi kuko n'iyo umuntu yaba ari mu makosa yahanishwa ibindi bitarimo inkoni kuko ubusanzwe inkoni ivuna igufwa itavura ingeso.

Murekatete Thriphose uyobora Umurenge wa Muko, avuga ko atumva impamvu abaturage bahohoterwa bene kariya kageni ariko ntibitabaze inzego zisumbuyeho ngo zibarenganure.

Yagize ati 'Sinibaza uburyo yakubitwa ntaze ku buyobozi ngo tumufashe kurenganurwa kuko uretse na we n'undi wese wahohotewe araza tugakurikirana ikibazo byaba ngombwa ko tugishyikiriza RIB tukabikora ku buryo mba nkeka ko byaba bimaze igihe.'

Uyu muyobozi avuga ko ikibazo cya bariya baturage bakubiswe, yakimenye ari mu kiruhuko gusa yizeza ko agiye kugikurikirana kandi ko uzagaragara ko yakoze amakosa muri bariya bayobozi, azabiryozwa.

Mu ntangiro z'ukwezi gushize kwa Nyakanga, mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gekenke hagaragaye Umumotari wakubiswe n'abarimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uriya Murenge bariho bakubita umumotari wari ujyanye imizigo mu Mujyi wa Kigali, bamuziza kurenga ku mabwiriza yari yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Icyo gihe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwahise ruta muri yombi uriya Munyamabanga Nshingwabikorwa Hakuzimana Valens n'abandi bari kumwe bagaragaye mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga bakubita uwo mumotari.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umubiri-wose-ni-inguma-Umwe-mu-b-i-Musanze-bavuga-ko-barembejwe-n-inkoni-z-abayobozi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)