Umudive wabonye ’licence’ bwa mbere mu Rwanda: Ikiganiro na Pst. Ezra Mpyisi ufite amateka yihariye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ezra Mpyisi arabura umwaka umwe ngo yuzuze imyaka ijana ariko ubuhanga buri mu magambo avuga, ni umwimerere nk’umusore w’imyaka 30. Ni umwe mu nararibonye nke u Rwanda rusigaranye kuri ubu, kuko aruzi neza rukiri ibihuru, ku Muhima hagitaha impyisi, i Rwamagana hakiri amashyamba, Rukali ikiri Umurwa Mukuru w’u Rwanda.

Uyu mukambwe ubuzima bwe bwose yabumaze ari umubwirizabutumwa bwiza mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi ari na byo byamuhesheje kuba mu Nama Nkuru y’Igihugu, yagiraga inama Umwami Mutara III Rudahigwa.

Rudahigwa amaze gutanga, Mpyisi yakomeje kugira inama Umwami Kigeli V Ndahindurwa wamusimbuye kugeza mu 1960 ubwo yahezwaga ishyanga n’Ababiligi, ku busabe bw’Ishyaka Parmehutu.

Mpyisi u Rwanda aruherukamo ubwo, yagiye hanze nk’impunzi arugarukamo mu 1997 rumaze imyaka itatu rubohowe.

Yaganiriye na IGIHE, ava imuzi amateka y’ubuzima bwe, urwibutso afite ku bihe byashize n’ibibazo byugarije igihugu muri iki gihe nk’inda ziterwa abangavu, ruswa, ibyerekeye amadini n’ibindi.

Nubwo bamwe bakeka ko ashaje ubuzima abayemo buratangaje. Ubwo namusuraga nasanze yicaye mu ruganiriro, akikijwe n’ibitabo by’amoko yose ariko ari gusoma Bibiliya.

Hari umusore nahasanze wanyongoreye ko aryama amasaha make ku munsi, undi mwanya akawuharira gusoma. Yanambwiye ko ari kwandika igitabo nubwo icyo kizaba kivugaho nahavuye ntarakimenya. Mudasobwa yifashisha acyandika yo nayirabutswe iri imbere ye mu ruganiriro.

IGIHE: Pasiteri Ezra Mpyisi ni muntu ki?

Mpyisi: Navutse mu 1922, mvukira hafi y’i Nyanza ahari hari umurwa w’umwami. Njya mu ishuri ry’abadiventisiti, imyaka itangira nayigiye Rwamwata iwacu, ikurikiyeho nyigira i Gitwe mu misiyoni y’abadiventisiti. Ndakomeza kugeza ubwo nabaye mwarimu.

Kaminuza nayigiye muri Zimbabwe, abazungu ni bo bategekaga, ni bo banyoherejeyo. Ninjye mudiventisiti mu bo mu Rwanda, Burundi na Congo, wabonye bwa mbere icyangombwa cy’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Iyobokamana (Théologie).

Mba pasiteri, nkanigisha abandi bapasiteri, ndabikora ariko ndi pumbafu. Ubupasiteri nabuhawe mu 1951 kandi ntigiza nkana, nzi ko ndi mu idini y’ukuri izanjyana mu ijuru, nzi ko ibyo nkora ari iby’ukuri. Nkavuga uko nigishijwe, nta gutekereza, ndi kasuku babwira na yo igasohoka ikavuga.

Mbibamo, njya mu mahanga ndahaba, ndahakora mba impunzi igihe kiragera ndahunguka, ngaruka mu Rwanda.

Ariko iki gitabo cyitwa Bibiliya sinyurwe, ibikirimo nkabona ntabyumva kandi narize Tewolojiya muri Kaminuza, nkabitwara nk’uko abandi babitwara. Nkomeza kucyiga, kugeza ubwo naje kumenya iki gitabo cyitwa Bibiliya. Ni impumeko y’Imana ariko cyanditswe n’abantu, kikabamo ibintu by’amafuti n’iby’ukuri.

Iby’amafuti byashyizwemo n’abo bacyanditse, iby’ukuri ni uko gikomoka ku Mana. Ubu ni byo ndimo.

IGIHE: Urangije kwiga muri Zimbabwe wahise ukomereza mu biki?

Mpyisi: Muri Zimbabwe nagiyeyo ndi impunzi, ndangije njya mu mahanga. Narangije mu 1964, nagarutse mu Rwanda ejo bundi mu 1997.

Nagiye muri Kaminuza mfite abana batatu, kera abantu bigaga babyaye.

IGIHE: Ubwo kwita ku muryango n’amasomo ntabwo byakubangamiraga?

Mpyisi: Byari imvune ikomeye ariko misiyoni ikabidufashamo.

Ubu rero ndigisha Bibiliya mu buryo bushya. Ubu bagenzi banjye b’abapasiteri n’abapadiri baravuga ko nataye umutwe, burya iyo umuntu ari pumbafu, abantu bamukomera mu mashyi kuko na bo ari pumbafu. Waca akenge abagukomeraga mu mashyi bakakuvuma. Ubu mfite ibibazo ariko nkisunga iki gitabo Bibiliya, nkumva icyo kivuga.

Nkamenya inkomoko y’amadini ishyano ryose yuzuye mu Isi. Burya ni abiri gusa, nta dini ya gatatu ibaho. Ni idini y’Imana n’iya Satani. Indi se yaba iya nde? Icyo ni ikintu gitangaje namenye.

IGIHE: Ariko n’abo bandi bakoresha icyo gitabo

Mpyisi: None se abicana sibo basoma iki gitabo? Imana se irica? Imana ifite ibirango birindwi biyiranga, urabizi? Satani we ibimuranga ni ibihumbi n’ibihumbi. Icya mbere ni ugukora ibyaha, abakora ibyaha ni aba Satani kandi ibihembo by’ibyaha ni urupfu. Intsinzi y’icyaha ni Imana.

IGIHE: Ese habaho umuntu udakora icyaha?

Mpyisi: Ufite Yesu, uri mu idini ya Yesu ariko amufite mu bwonko, si ukumuvuga ku rurimi. [Agomba kuba] yaramutashye mu bwonko, ari we uyobora ibitekerezo bye, kandi uyoborwa n’ibitekerezo bya Yesu ntiyica.

Abakora ibyaha bapfuye bazazuka noneho bapfe urw’iteka ryose. Yesu ntiyaje kunkiza urwa none rwo gupfa nkazazuka, yaje kunkiza urw’iteka ryose. Uwakoze ibyaha akabireka azazuka ubutazongera gupfa.

IGIHE: Ese wamenye ryari ko wahoze usoma Bibiliya bunyuguti?

Mpyisi: Bitwara igihe, ugenda uvumbura duke. Ntabwo navuga itariki, hapana! None nunguka aka, ejo nkunguka akandi. Ako nungutse nkagacyura mu bwonko bwanjye. Nta tariki n’iri joro hari ibyo naraye nungutse.

Abandi ngo Yesu arababonekera! Njye ntarambonekera, ndi umuntu si ndi ihene, sindi inka. Ndatekereza, ngasoma nkamenya,nkicuza.

Abandi ngo babonekewe, kandi ubwo ni abadayimoni bamubonekeye, ngo ni abamalayika kandi ari abadayimoni. Abamalayika ba satani bakakubonekera, bakiyita ab’Imana.

IGIHE: Hari abantu bamaze iminsi bafatwa na Polisi bagiye gusengera mu butayu, munsi y’amabuye, bakajyayo bihabanye n’ingamba zashyizwe zo kwirinda Covid-19, ubavugaho iki?

Mpyisi: Mu birango birindwi biranga Imana, ibera hose icyarimwe. Wagiye iriya kwenda iki? No mu nzu yawe irahari. Ntibwirwa kuko izi byose n’ibyo utekereza utarabivuga irabizi, urayibwira iki? Urayisaba ngo igukize Corona? Corona yaje Imana yagiye he? Yari yapfuye se, Imana irapfa?

Uravuga ngo igukize Corona? Yaje itayireba se? Kuki itayihagaritse mbere? Umva amasengesho ukuntu ari amashenzi. Ngo nkiza iyi ntare irandya, yaje Imana yagiye he? Yari yasinziriye se mama?

IGIHE: Hari ikibazo gihangayikishije muri iyi minsi kijyanye no guterwa inda kw’abangavu, umuti uhamye ubona waba uwuhe?

Mpyisi: Baze mbahe umuti wo gusambana. Iki gitabo [Bibiliya], uragisoma [cyagucengera] ukabicikaho pe!

IGIHE: Ariko n’ubundi Abanyarwanda benshi ni abakiristu, icyo gitabo baragikoresha

Mpyisi: Ariko ntibazi uwo muti kandi bafite Bibiliya. Utwangavu twacu ibihumbi n’ibihumbi, ingimbi ibihumbi n’ibihumbi, ese ko bavuga abangavu ntibavuge ingimbi? Abangavu nibo bitera inda se? Umva urwo Rwanda rw’ejo rurashize.

IGIHE: Ibyo gukoresha agakingirizo n’indi miti yo kuboneza urubyaro ntacyo byafasha?

Bibasha guhagarika na SIDA se? Ndaguha intsinzi itagabanya, itsembaho. Ntuzapfe wanduye ariko igihe usambana, nta ntsinzi. Intsinzi yo gusambana iri aha muri iki gitabo. Ni ukugira Yesu mu bwonko bwawe.

Ruswa ntiyatesheje abayobozi umutwe? Ngo miliyari zabuze kandi abazitwaye ntawe twumvise afungwa, kandi miliyari zagiye.

IGIHE: Hari igihe ibimenyetso bibura

Mpyisi: Ibimenyetso se uzapfa ubibonye? Kuki wigiza nkana? Sha, ariya mafaranga bajyanye i Rwamagana berekana ibirundo, ibirundo byatwawe n’imodoka ahari ebyiri, byatwawe n’umujura wavuye hanze? […] Uze nguhe intsinzi yo kunyurwa n’uduhumbi twawe 50 uhembwa kandi wumve ukize. Unyurwe no kugura akamodoka ka miliyoni eshatu, abandi bagura iza magana, si icyo gituma bajya kwiba se? Abo babona ikibahaza se?

Nk’ariya mafaranga bibye, zirikana Abanyarwanda bagiye gupfa bajyaga gukizwa no kuvurwa na yo. Nawe ukavuga ngo Corona? Umunyarwanda ni we Corona. Uwibye ariya mafaranga ni Corona mbi. Muze mbabwire intsinzi […] bati tukugize Meya, tukugize Minisitiri, uti sinshaka. Wowe wahakana iyo ntebe? Ikiruta ibyo byose ni cyo nashyikiriye.

IGIHE: Ntabwo wigeze wifuza kuba muri iyo myanya?

Mpyisi: Sinakubwiye ko nari pumbafu? Nari uwo mvuga none sinkiri we. Umva icyo nshimira Imana, ndiyizi sinkiri wa wundi.

IGIHE: Ubwo ushaka kuvuga ko nidusoma neza Bibiliya ibibazo byose bizashira?

Mpyisi: Uzaba undi. Bati ka gahungu kari karatubujije amahoro, nimugasange mwumve uko kameze, kararyoshye ni impamo!

IGIHE: Kuba umupasiteri cyangwa padiri yasezeranya abageni, umukobwa atwite ubifata ute?

Mpyisi: Ubasezeranya se we ni muzima? Banza urebe ubasezeranya mbere yo kujya muri abo. Uzi abantu yishe? None uramubuza gusezerana. Umubuza kujya gushyingirwa se ni nde, ko na we asambana?

None uramubuza gusezeranya abatwite! Uzi abantu yishe, uzi abantu yirukanye ku mirimo abarenganya, abana babo bagapfa basabiriza, none ngo ntiyashyingira? Shyingira. Urabyanga uri nde se? Uricana ukabuza abantu gushyingira?

IGIHE: Ukurikije uko urubyiruko rwitwara muri iki gihe, ni iyihe nama warugira ngo ejo habo harusheho kuba heza?

Mpyisi: Baze mbajyane muri Bibiliya [..] Yesu ntabwo yaje kuduha amafaranga, yaje kudukiza. Ntiyaje kudukiza Corona, yaje kudukiza gukora icyaha.

Mpyisi avuga ko abantu bamenye neza icyo Bibiliya yigisha, hari ibibazo bitandukanye byagabanyuka



source : https://ift.tt/3m77Klx

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)