Umugabo witwa Ty Garbin yakatiwe gufungwa imyaka irenga itandatu (6) azira gucura umugambi wo gushimuta Guverineri wa leta ya Muchigan Gretchen Whitmer kubera ingamba z' iyo leta zo kurwanya Covid19.
Bivugwa ko uyu mugabo yari umwe mu bagize itsinda ry'abagabo barenga 12 bashinjwe kugira uruhare muri uwo mugambi.
Uyu mugabo yakatiwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2021, anatagekwa kuriha amande angana n' amadolari 2, 500 agera kuri miliyoni 2, 5 mu mafaranga y' u Rwanda nk' uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Amakuru avuga ko abaregwa, bamwe muri bo bari mu mutwe witwara gisirikare wo muri Michigan utavuga rumwe na leta, bateganyaga kwirara mu biro bikuru by'iyo leta biri mu murwa mukuru wayo Lansing.
Ariko mu mwaka ushize bahise bateganya gushimuta Madamu Whitmer aho yari ari mu rugo rwe rw'ibiruhuko, nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru The New York Times.
Madamu Whitmer mu mwaka ushize nibwo yashyizeho izo ngamba zo kurwanya icyorezo cya Covid19, kugeza ubu nyinshi muri izo ngamba zakuweho
Batandatu muri bo barezwe mu rukiko rwo ku rwego rwa leta, naho Garbin, w'imyaka 25, ni we wenyine wemeye icyaha.
Abandi barindwi baregwa iterabwoba n'ibyaha bijyanye no kuba mu mutwe w'abagizi ba nabi mu rukiko rwo muri leta, bijyanye n'uwo mugambi wo gushimuta Guverineri.
Garbin yasinye amasezerano ajyanye no kwemera icyaha, asobanura birambuye uko uwo mugambi wari uteye.
Yavuze ko abagabo batandatu bo muri iryo tsinda bitoreje mu nzu ye, bubaka 'inzu yo kurasaho' imeze kimwe n'iyo Guverineri yari arimo mu kiruhuko, 'bayigabaho igitero n'imbunda'.
Nkuko umwunganzi wa Garbin yabivuze, umukiliya we yari yarabihiwe no kuba mu ngamba zo kwirinda Covid nyuma yo gutakaza imibereho yakuraga mu kazi ke ko gukanika indege.
Ku wa gatatu, Garbin yasabye imbabazi Madamu Whitmer kubera 'umuhangayiko n'ubwoba' umuryango we wagize.
Mu itangazo rye ry'ubuhamya, Madamu Whitmer yavuze ko agikomeje gushyirwa ku nkeke.
Yagize ati: 'Narebeye mu madirishya yanjye mbona amatsinda manini y'abantu bafite intwaro nyinshi mu ntera ya 'yards' 30 [metero 27] uvuye ku rugo rwanjye. Nibonye mu ishusho y'ikibumbano nanizwe. Mu minsi ishize mu myigaragambyo hari hari icyapa gisaba 'gutwika umupfumu''.
Amategeko ya guma mu rugo yashyizweho na Madamu Whitmer yatumye abantu babarirwa mu bihumbi bigaragambiriza ku biro bikuru bya leta, aho benshi bamugereranyije n'umunyagitugu w'Umudage Adolf Hitler.