Umugabo yasutse amarira menshi cyane ku butaka nyuma yo guhemukirwa na Pasiteri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihugu cya Nigeria, haravugwa inkuru y'Umugabo witwa Bright Ben, watangaje abantu benshi cyane ubwo yasukaga amarira menshi cyane ku butaka kubera ko pasiteri yamutwariye umugore bari barasezeranye kubana akaramata.

Nk'uko ibitangazamakuru bitandukanye mu gihugu cya Nigeria byakomeje kugenda bibyandika, umupasiteri witwa Moses Adeeyo niwe watwaye umugore wa Bright Ben, aho yamutwaye avuga ko ari Imana yabitegetse ko bigomba kugenda gutyo.

Bright Ben yavuze ko yababajwe cyane n'ukuntu uyu mupasiteri Moses usanzwe ayobora urusengero rwa Word Bank Assembly International Church yamutwariye umugore we Tina yitwaje ko ari umwuka wera wategetse ko bibaho kandi ataribyo ahubwo ari ubusambanyi.

Nkuko yabigaragaje abinyujije ku rubuga rwa Facebook, Bright Ben yavuze ko ubwo yari yagiye mu kazi, umugore we yafashe abana be arabatwara yisangira pasiteri Moses, ubwo yatahaga ngo yasanze nta muntu numwe uri mu rugo bituma amera nk'umusazi ashakisha ahantu araheba ariko nyuma ngo yaje kubona amafoto y'umugore we ari mu munyenga w'urukundo na pasiteri wabo Moses.

Bright akimara kubona amafoto yihutiye kubaza pasiteri impamvu yamutwariye umugore maze undi amusubiza amubwira ko Imana yamubwiye ko agomba gutwara madamu Tina bakibanira akaramata nk'umugore n'umugabo ndetse ngo bakazanabyarana abana benshi.

Mu marira menshi cyane Bright yagize ati' Umupasiteri wo ku rusengero rwacu yantwariye umugore avuga ko Imana ariyo yabimutegetse kubikora, Ntababeshye pasiteri wacu N'umusambanyi. Nubwo biteye isoni kubivuga ariko ndavuga ukuri kuko byarabay'.

Yakomeje agura ati' Pasiteri yantwariye umugore wanjye Tina twari tumaze imyaka 12 dushyingiranwe ndetse tunafitanye abana 2 barimo umuhungu n'umukobwa, Twashyingiranwe mu buryo bwa gakondo ndetse no mu buryo bwa kizungu none pasiteri yamuntwaye'.

Amakuru akaba avuga ko uyu mupasiteri n'uyu mugore wahize ari uwa Bright Ben bakoze ubukwe tariki ya 08 Kanama 2021, ni nyuma y'uko Pasiteri Moses Adeeyo yari yaratandukanye n'umugore we.



Source : https://impanuro.rw/2021/08/11/umugabo-yasutse-amarira-menshi-cyane-ku-butaka-nyuma-yo-guhemukirwa-na-pasiteri/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)