Uyu mugore yavugishije abantu ku mbuga za internet nyuma yuko akoranye ubukwe n'ifoto y'umukunzi kuko uwo mugabo yari yamubwiye ko adashobora kuboneka bitewe n'uko ahugiye kukazi kenshi adashobora gusiga. Uyu mugore ngo yahuriye nuwo mugabo kuri facebook maze bemeranya kubana, bateguye ubukwe ndetse umugabo arabyemera, aranamufasha yohereza amafranga yo kubutegura ariko kumunsi w'ubukwe biza kumenyekana ko atazaba ahari.
Abantu benshi ntibavuga rumwe kuriyi ngingo, ndetse hari n'abadatinya kuvuga ko amakosa no guhubuka bisigaye bikorwa mu mibanire ya benshi ari kimwe mu bituma, hasigaye hariho na gatanya nyinshi, kuko benshi bishimira gukora ubukwe, ariko si benshi baba bazi inzira bigabije uko ihagaze mu by'ukuri.
Source : https://yegob.rw/umugore-yakoranye-ubukwe-nifoto-yumukunzi-we/