Christopher Maurice Brown wamamaye ku izina rya Chris Brown mu muziki, ni umwe mu bahanzi bamaze gukora amateka akomeye ndetse no kumenyekana ku rwego mpuzamahanga dore ko nta hantu na hamwe wajya ngo usange batazi izina Chris Brown cyangwa ibihangano bye. Uyu musore uretse kuba ari ikirangirire, ni umupapa w'abana babiri, umukobwa n'umuhungu.
Bwa mbere, Chris Brown yabaye umupapa ku itariki 27/05/2014, ubwo imfura ye y'umukobwa yavukaga akamwita Royalty Brown. Uyu mwana w'umukobwa yamubyaranye n'umukobwa witwa Nia Guzman. Chris Brown kandi, yagize umwana wa kabiri w'umuhungu muri 2019, ubwo yabyaranaga n'umunyamidelikazi witwa Ammika Harris maze umwana wabo w'umuhungu bakamwita Aeko Catoi Bwown.
Chris Brown w'imyaka 32 yagize atya yandika amagambo yuzuye amarangamutima ubwo yabwiraga abana be ibintu bikomeye cyane. Akoresheje urukuta rwa Instagram, Chris Brown yanditse amagambo akomeye munsi y'ifoto y'umukobwa we Royalty Brown agira ati: ''Umukobwa wanjye ni igitangaza cyatumye nguma kubaho neza. Ndizera gusa ko namwereka imbaraga z'imitekerereze ye, nkamwigisha ko kwizera ariryo shingiro rizatuma agera kuri byose yifuza. Mumarayika wanjye Royalty Brown''.
Yakomeje kandi abwira umuhungu we Aeko Catori Bwown amagambo akomeye yuzuye amarangamutima agira ati: ''Catori, ndizera ko ndi kuba umupapa ukunda kandi wumva urinzwe iruhande rwanjye igihe cyose turi kumwe. Mpora mfite ubwoba ko nazagutenguha, ndashaka ko uzabera mwiza iyi si, ntuzatume ikwangiza. Ndashaka kukwereka ko urukundo aricyo kintu cyonyine cy'ingenzi mu buzima...''.
Chris Brown akimara kwandika aya magambo akomeye abwira abana be babiri, byatumye abafana be n'abandi bamukurikira kuri Instagram batangira kumubwira ko ari umubyeyi mwiza kandi ko azi kwita ku bana be babicishije mu bitekerezo bagiye basiga munsi y'amafoto y'abana be Chris Brown yerekanye. Kugeza ubu, uyu muhanzi w'ikirangirire afite abana 2 gusa barimo imfura ye Rolyalty Brown w'imyaka 7 hamwe n'umuhungu we Aeko Catori Brown ufite umwaka umwe w'amavuko.