Umuhanzi Nice Ndatabaye yasohoye indirimbo nshya "ZA MBARAGA" #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nice Ndatabaye wamenyekanye mu ndirimbo nka: Umbereye maso, Waje kunkiza, Iracyakora, n'izindi. Kuri ubu yasohoye indirimbo nshya yise" ZA MBARAGA". Mu gice cya mbere cyayo uyu muhanzi yifashije amagambo Pawulo yandikiye Abagalatiya 2:20.

Za mbaraga ni indirimo ifite iminota itanu n'amasegonda mirongo itanu n'icyenda, yujemo amagambo yo guhamya kuzuka kwa Yesu, ndetse n'agaciro k'amaraso ya Yesu Kristo Umukiza.

"Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye" Umuntu wakera yabambwe ku musaraba, ndi icyaremwe gishya muri Kristo Yesu. Nabyawe n'imbuto itabasha kubora kandi iyo mbuto ni Kristo muri njye. Za mbaraga za kuzuye mu bapfuye, n'uyu munsi zirahari kandi zirakora.

Utigeze kumenya icyaha na kimwe, yahindutse icyaha mu kimbo cyanjye muri we mpinduka ukiranuka, ntariho umugayo imbere y'Imana. Hashimwe izina ryawe wowe waneshseje urupfu na kuzimu, Hashimwe izina ryawe wowe wamenye izina isi itarabaho

Reba hano indirimbo "ZA MBARAGA" By Nice Ndatabaye (Official Video 2021)

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Umuhanzi-Nice-Ndatabaye-yasohoye-indirimbo-nshya-ZA-MBARAGA.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)