Umuhanzi Rwibutso Emma hari icyo asaba Imana muri iki gihe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Karangwa Rwibutso Emmanuel ukora umurimo w'ivugabutumwa mu buryo bw'indirimbo, ni umuramyi, umwanditsi, umuririmbyi n'umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana. Yamenyekanye mu ndirimbo ' Igihe uzazira', 'Mpa byose' na 'Wambare'...

Rwibutso, umukristo ubarizwa mu itorero ry'ADEPR yasangije ku mbugankoranyambaga ubutumwa bw'ujemo isengesho ryo guca bugufi asaba Imana kumukoresha kandi ku ntego y'Ubwami bw'Imana.

"Icyampa inzira zanjye zigakomerera, Kwitondera amategeko wandikishije. Ubwo nzita ku byo wategetse byose, Ni bwo ntazakorwa n'isoni." Zaburi 119:5-6

Ahereye kuri iyi Zaburi yagize ati" Gukomera kwanjye kose ntibibe kubera indi mpamvu cyangwa kubera intego y'iby'isi. Ahubwo bibeho kugira ngo ndusheho kwitondera ijambo ry'Imana, no kubana na yo, no gutuma abandi bayimenya".

Rwibutso Emmanuel ni umuhanzi ukunze kugaragaza guca bugufi mu byo akora, yigeze gutangariza Agakiza.org ko ivugabutumwa riciye mu ndirimbo iyo nta gusenga ridashoboka. Yagize ati" Ibintu byo kuririmba ahubwo nibwo umuntu yagakwiye gusenga cyane, kuko umuntu uturwanya ari we Satani niwe muririmbyi wa mbere n'ubu sinzi niba harabonetse umusimbura! Ariko Satani ni we wari umuririmbyi wambere mu ijuru.

Hari umuntu wigeze kuvuga ngo 'Ibintu byawe niba warabitangije amasengesho, n'ubundi ukwiye kubirindisha amasengesho', rero mba numva tuba dukwiye gusenga cyane tugasaba Imana imbaraga zidasanzwe n'andi mayerekwa adasanzwe kugira ngo duhimbe ibuntu bizaramba'.

Uyu muhanzi atangaza ko mu minsi ya vuba hari ibindi bihangano bye bizajya hanze.

Reba hano indirimbo ya Rwibutso Emma - Igihe uzazira Official video 2020

Reba hano ikiganiro twagiranye na Rwibutso Emma

http://www.agakiza.rw/Uko-Karangwa-Rwibutso-yinjiye-mu-muhamagaro-w-indirimbo-zihimbza-Imana-Video.html

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Karangwa-Rwibutso-Emmanuel-ukora-umurimo.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)