Umuhate wa Mukeshimana watewe inda afite imyaka 14, akiyemeza gukomeza amashuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mukeshimana Divine w’imyaka 15 utuye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Murambi, ni umwe mu bihumbi by’abakobwa inzozi zasubijwe inyuma no guterwa inda akiri muto.

Mukeshimana avuga ko yatewe inda nawe mu buryo atasobanukiwe kuko yashutswe n’umuntu wazaga iwabo agenda amwiyegereza buhoro buhoro, amushukisha utuntu tudashinga, birangira amugushije mu mutego wo kuryamana nawe.

Mu kiganiro na IGIHE, Mukeshimana yasobanuye uko yamenyanye n’umugabo wari ufite undi mugore akamubeshya ko ari umusore, agatangira kujya amuha utuntu kugeza ubwo baryamanye.

Yagize ati “Umuntu nabyaranye na we yari yarabyaye n’ubundi ariko yajyaga ambwira ko ari umusore. Twamenyanye kuko yajyaga aza mu rugo habaga icyokezo tumenyana gutyo.”

Yakomeje avuga uko byagenze kugira ngo baryamane ati “Igihe kimwe nari nagiye kwiyogoshesha mu Kabuga, hanyuma yari avuye i Kigali arampamagara arambwira ngo ningende ambwire mwegereye mbona ndamuzi.”

“Ubwo yahise ambwira ngo ndagushaka tuganire, hari habaye nka saa kumi n’ebyiri arambwira ngo hari akantu nakuzaniye ngwino nkaguhe arajyana ahantu hari akabari aba aribwo turyamana.”

Mukeshimana avuga ko yagiye akurikiye ako kantu yamubwiraga ko yamuzaniye kugeza ubwo bageze aho ashaka kumusambanya.

Yagize ati “Yandushije mu mutwe aranshuka ku buryo twanarwanye n’isaha ye ndayica turarwana kuko yari anakuze andusha imbaraga biranga. Icyo gihe byari mu kwa Gatanu hashize amezi abiri menya ko ntwite.”

Nyuma yo kuryamana yaratashye bitewe n’igihunga ntiyagira uwo abibwira, haciye amezi abiri avumbura ko atwite.

Ati “Naje kumubwira ko ntwite arambwira ngo ushatse kumbwira ko naguteye inda? Ndamubwira nti waranshutse none utangiye kunyigarika ubwo arambwira ngo aranyiyamye sinzongere no kumuhamagara.”

Mukeshimana akimara kumenya ko atwite byamubereye ibibazo kuko uwamuteye inda ntacyo yamufashije ndetse n’ababyeyi batinda kwakira ibyamubayeho.

Yagize ati “Nkimara kumubwira ko ntwite nta kintu kindi yambwiye, nta n’icyo yamfashije. Mu rugo rero nabo kubyakira byarabagoye kuko nigaga mu wa kabiri nigana inda amezi umunani batarabimenya.”

“Impamvu nta bivuze papa natinyaga ko azanyica kuko akimara no kubimenya yarambwiye ngo iyo abimenya mbere yari kunkubita ikavamo. Gusa baje kubyakira nyuma.”

Yarwanye ishyaka ryo gusubira mu ishuri

Mukeshimana wabyaye yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ntabwo yigeze atekereza ko nyuma yo kubyara atazasubira ku ishuri, yarwanye ishyaka kugira asubireyo n’ubwo ababyeyi batabyumvaga.

Yavuze ko yakoresheje amayeri akomeye kugira ngo asubireyo kugeza aho yabeshye ababyeyi be ko ubuyobozi buzabafunga nibatamureka ngo asubire kwiga.

Yagize ati “Ubwo nakomeje kwinginga iwacu ngera ubwo ntumaho umuganga ngo azambwirire ushinzwe uburezi mu Murenge wa Murambi we azamubeshya ampamagarire mu rugo ababeshye ko banshaka.”

“Nanjye nabeshye iwacu ko umuyobozi w’ikigo anshaka, ubwo ndagenda ndamubaza nti ko nshaka kugaruka ku ishuri byakunda, arambwira ngo byakunda nta kibazo niba uzabona uko uzajya usiga umwana.”

Yakomeje avuga ko yateye iwabo ubwoba ko nibatamwerera kujya kwiga bazabafunga baza kumwemerera ajyayo, akajya asaba uruhushya saa sita akajya konsa.

Mukeshimana avuga ko icyamuteye imbaraga zo gukomeza kwiga yarabyaye ari uko yumvaga ashaka kuzagira ejo hazaza heza.

Ati “Nta kintu cyanteye ipfunwe, naravuze ngo sinjye wa mbere sinjye wa nyuma kuba nabyara bitankura mu ishuri nibwo nakomeje kwiga, kugira ngo ejo nzabashe kuba nagira aho ngera.”

Kuri ubu uyu mwana w’umukobwa ntazi aho Mandera Jean Bosco wamuteye inda aba kuko n’ubusanzwe yari umuntu udafite aho abarizwa.

Ikibazo cye yagishyikirije RIB ariko nta makuru yo kuba yaba yarafashwe yamenyeshejwe.

Ikibazo cy’abangavu baterwa inda kimaze gufata indi ntera mu Rwanda kuko mu myaka itanu ishize imibare igaragaza ko abasaga ibihumbi 98 batewe inda.

Mu mwaka wa 20216 abatewe inda bagera ku 17 849, barazamutse bagera ku 17 337 mu 2017, baba 19 832 mu 2018, bariyongera mu 2019 bagera kuri 23 628 mu gihe muri Nyakanga umwaka ushize, bari bamaze kugera ku 19 701.

Mukeshimana yatewe inda mu buryo atasobanukiwe biturutse ku bushukanyi yakorewe n'umugabo wagendaga iwabo



source : https://ift.tt/3xRupV4

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)