Umukinnyi ukomeye mu Rwanda uherutse gusezerana yibarutse nyuma y'amezi 2 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukinnyi uherutse gusinyira ikipe ya Rayon Sport mu masezerano y'imyaka ibiri, yari aherutse gusezerana n'uriya mugore we bakunze kwita Soleil.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021 muri The Manor Hotel mu Mujyi wa Kigali, Muvandimwe yari yatereye ivi Soleil amusaba kumubera umugore undi na we arabimwemerera.

Icyo gihe Muvandimwe yari yagize ati 'Ni umukobwa utuje, angira inama kandi akunda gusenga. Umuntu aba yarahuye na benshi ariko akunda kungira inama kandi akananshyigikira mu kazi kanjye ka buri munsi.'

Nyuma y'munsi umwe gusa Muvandimwe na Soleil bahise bajya gusezerana mu Murenge wa Nyakabanda tariki 22 Kamena 22 none bakaba bibarutse umwana w'umuhungu.

Inshuti za hafi z'uyu muryango, zivuga ko bibarukiye mu bitari by'Akarere ka Gasabo biherereye ku Kacyiru.

Uyu myugarira ukina ku ruhande rw'ibumoso, yanyuze mu makipe anyuranye arimo Police FC ari na yo yavuyemo yerecyeza muri Rayon Sports.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Umukinnyi-ukomeye-mu-Rwanda-uherutse-gusezerana-yibarutse-nyuma-y-amezi-2

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)