Umuhanzi Bahati yanditse kuri 'status' ya WhatsApp ye agaragaza ko ashenguwe n'urupfu rwa Sandra. Ati 'Sandra Umumararungu Perike ntacyo mfite cyo kuvuga Imana iguhe iruhuko ridashira.' Akomeza ati 'Ese nk'ubu Isi iteye ite?'
Uyu muhanzi yanagaragaje amashusho y'indirimbo itsinda rya Just Family yabagamo [Bahati] ryakoreshejemo uyu mukobwa wamamaye muri sinema.
Yanagaragaje amashusho Sandra aririmba asubiramo indirimbo z'abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, barimo Prosper Nkomezi n'abandi.
Sandra yagize izina rikomeye muri filime abicyesha filime zirimo nka 'Kaliza', 'Ay'urukundo', 'Ruzagayura' n'izindi. Gusa, yari amaze igihe ashyize ku ruhande ibijyanye na sinema, yiyegurira ibijyanye n'ubucuruzi.
Sandra na Bahati Makaca bakundanye igihe kinini, biyemeza no kurushinga nk'umugabo n'umugore ariko baje gutandukana buri wese aca inzira ze.
Umukinnyi wa filime Sandra Umumararungu wamenyekanye muri filime zirimo 'Kaliza' yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri ÂBahati yashenguwe n'urupfu rwa Sandra bakundanye igihe kinini bagatandukana bitegura kurushinga