Umunyamakuru akaba n'umunyarwenya Chita yakoze ubukwe(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru akaba n'umunyarwenya, Jules William wamamaye nka Chita yakoze ubukwe na Batamuriza Yvette bamaranye imyaka irenga 3 bakundana.

Ku wa Gatanu w'iki cyumweru tariki ya 6 Kanama nibwo aba bombi basezeranye imbere y'Imana muri Kiliziya Gatolika muri Regina Pacis i Remera.

Nk'uko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus abiteganya, ni umuhango witabiriwe n'abantu bake cyane.

Mu bantu bo mu myidagaduro uyu munyamakuru abarizwamo, bari bahagarariwe na Muyoboke Alex.

Basezeranye imbere y'Imana nyuma y'uko tariki ya 3 Kamena 2021 bemeranyije kubana akaramata basezerana imbere y'amategeko mu murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Ubukwe bwabo buba bwarabaye tariki ya 2 Nyakanga 2021 ariko izi tariki zageze u Rwanda ruri mu bihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho imihango irimo n'ubukwe yari yarahagaritswe.

Chita na Yvette bakoze ubukwe nyuma y'imyaka 3 bakundana. Urukundo rwabo rukaba rutaravuzwe cyane mu itangazamakuru ariko inshuti zabo za hafi zari zizi iby'uru rukundo rwabo.

Chita akaba ari umuyobozi wa Chita Magic TV, akaba yaramenyekanye mu gisata cy'imyidagaduro cyane mu rwenya aho yigana amajwi y'abantu batandukanye.

Nyuma y'urugendo rurerure rw'urukundo, bahisemo ko igihe basigaje ku Isi bazakimara bari kumwe
Bahawe icyemezo cy'uko bamaze gushyingiranwa imbere y'Imana
Bakoze ubukwe nyuma y'imyaka 3 bakundana
Bambikanye impeta nk'isezerano ryo kuzabana akaramata
Batamuriza Yvette, umugore wa Chita

AMAFOTO: Robert MUTABAZI / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-akaba-n-umunyarwenya-chita-yakoze-ubukwe-amafoto

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)