Umunyamakuu Niyitegeka Jules William uzwi nka Chita, akaba na MC w'ubukwe avuga ko byari umunezero ku munsi w'ubukwe bwe ariko byari ibintu bikomeye kuko ubukwe ari ikintu kiba kidasanzwe.
Ku wa Gatanu tariki ya 6 Kanama 2021 nibwo Chita na Batamuriza Yvette bakoze ubukwe, aho basezeranye imbere y'Imana muri Kiliziya Gatolika muri Regina Pacis i Remera.
Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Chita yavuze ko ubundi yakuze yumva azaba umupadiri ariko bikaba bitagishobotse kuko Imana yamuhitiyemo indi nzira.
Agaruka kucyo yakundiye umugore we, yavuze ko ari uko yihariye kandi ari mwiza, bakaba babanye nyuma y'imyaka irenga 3 bakundana.
Agaruka ku ijoro ry'ubukwe bwe, yavuze ko byari ibintu bikomeye kuko ari ikintu gikomeye mu buzima.
Ati 'Nagize umunsi w'umunezero, by'umwihariko na ririya joro. Ntekereza ko byari ibihe bikomeye, ntabwo ari ugukomera byo gukomera, ni uko ari ibintu bivuze ikintu gikomeye cyane, twarasenze ubundi turaryama turaruhuka.'
Agaruka ku bana yumva azabyara yavuze ko abo Imana izamuha azabakirana amaboko yombi kuko abana ari umugisha.
Tariki ya 3 Kamena 2021 bemeranyije kubana akaramata basezerana imbere y'amategeko mu murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.
Chita na Yvette bakoze ubukwe nyuma y'imyaka 3 bakundana. Urukundo rwabo rukaba rutaravuzwe cyane mu itangazamakuru ariko inshuti zabo za hafi zari zizi iby'uru rukundo rwabo.
Chita akaba ari umuyobozi wa Chita Magic TV, uretse ibi kandi akaba azwi cyane mu kuyobora ubukwe ari umusangiza w'amagambo.