Umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc yagizwe umuy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Kanama 2021, ni bwo ubuyobozi bwa B&B FM Umwezi bwatangaje ko Jean Luc Imfurayacu yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'iyi radiyo ndetse bunamwizeza ubufatanye mu kazi ka buri munsi.

Ubuyobozi bw'iyi radiyo imaze umwaka ishinzwe, bwavuze ko uyu munyamakuru yahawe izo inshingano kuko ari umwe mu batangiranye n'iyi radiyo, bityo ko asobanukiwe neza indangagaciro n'intego bya B&B FM Umwezi.

Jean Luc Imfurayacu yagizwe Umuyobozi nyuma y'umwaka amaze atangiranye ibikorwa n'iyi radiyo nk'umunyamakuru ubwo yatangiraga kumvikana bwa mbere mu 2020, yerekejeho avuye kuri Radio10 aho yari asanzwe akora ibiganiro bya siporo.

Uyu munyamakuri ni umwe mu bamaze igihe kirekire akora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda, aho yanyuze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo InyaRwanda.com na Radio/TV10.

B&B FM Umwezi yashinzwe ku bufatanye bw'ibigo bibiri ari byo; B&B Kigali Ltd ya Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar] na David Bayingana ndetse na Umwezi Media Ltd.

B&B FM Umwezi yibanda ku biganiro by'imikino ku kigero cya 80%, imyidagaduro, amakuru n'ibindi bitandukanye bigafata 20%.

Jean Luc Imfurayacu yagizwe umuyobozi kuri B&B FM Umwezi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108344/umunyamakuru-imfurayacu-jean-luc-yagizwe-umuyobozi-kuri-bb-fm-umwezi-108344.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)