Umunyamakuru Jean Luc wa B&B FM Umwezi yahawe inshingano nshya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bikubiye mu itangazo ryasohowe n'ubuyobozi bw'iyi radio B&B FM Umwezi, rivuga ko Jean Luc Imfurayacu wari usanzwe ari Umunyamakuru usanzwe yagizwe umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by'iyi Radio.

Iri tangazo kandi rinavuga imyato uyu musore w'Umunyamakuru ko azi byimbitse ubuzima bw'iki gitangazamakuru yahawemo umwanya wo ku rwego rw'ubuyobozi.

Iri tangazo rivuga kandi ko yakomeje gusigasira indangagaciro za kiriya gitangazamakuru. Riti 'azi kandi intego yacu kandi afite ubunararibonye bwa kinyamwuga bizafasha iki kigo kugera ku cyerekezo n'intego byacyo.'

Risoza rivuga ko ubuyobozi bw'iki gitangazamakuru buzakomeza kuba hafi uyu munyamakuru wahawe inshingano nshya haba mu kumuha inkunga ubundi bumwifuiza amahirwe masa.

Jean Luc Imfurayacu wahawe inshingano nshya muri iyi radio imaze umwaka itangiye gutambutsa ibiganiro, yanyuze mu binyamakur binyuranye aho yakoze kuri Radio 10 aho ari na ho yavuye yerecyeza muri B&B FM Umwezi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Umunyamakuru-Jean-Luc-wa-B-B-FM-Umwezi-yahawe-inshingano-nshya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)