Umunyamakuru Ramesh Nkusi yatezwe n'abitwaje imihoro ku biro by'Akagari baramuniga baranamwambura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021 ahagana saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, umuntu akibasha kubona undi.

Uzamukunda Anathalie uyobora Umurenge wa Gitega, yavuze ko iby'iki gikorwa cy'urugomo cyabayeho kokoko kigakorerwa uriya munyamakuru ku biro by'Akagari ka Gacyamo ubwo yari agiye guparika imodoka.

Ati 'Bamushikuje telefone ari mu modoka, igisigaye ni ugukurikirana na we agatanga ikirego kuri RIB.'

Uyu muyobozi kandi avuga ko umukozi ushinzwe Iterambere n'Imibereho Myiza y'abaturage muri kariya Kagari ka Gacyamo na we yatezwe n'abajura ubwo yatahaga muri Nyakabanda na we bakamwiba.

Bamwe mu babonye iby'iyibwa rya Ramesh Nkusi, bavuga ko abamuteze bari bafite ibirimo ibyuma n'imihoro ndetse ko bari basinze kuko bariho banywa inzoga.

Hari uwavuze ko byabaye muri ya masaha yo kuba abantu bageze mu rugo. Ati 'Kwa kundi abantu baba bari gushakisha uko bava mu muhanda mu kubahiriza gahunda ya Guma mu rugo, ni bwo yahagaritse imodoka, muri ako kanya bahise bamuniga bamushikuza telefone ye.'

Bariya baturage kandi bavuga ko baniboneye bariya bajura bashikuza telephone umukozi ushinzwe Iterambere n'Imibereho myiza y'abaturage mu Kagari ka Gacyamo ubwo bari bamaze kwiba Ramesh.

Ramesh Nkusi usanzwe akorana na mugenzi we Oswald Mutuyeyezu mu kiganiro zinduka kuri Radio 10, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane bucyeye bwaho yakorewe kiriya gikorwa, ntiyumvikanye mu kiganiro kuko Oswald yakoranye n'undi Munyamakuru wa kiriya gitangazamakuru.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umunyamakuru-Ramesh-Nkusi-yatezwe-n-abitwaje-imihoro-ku-biro-by-Akagari-baramuniga-baranamwambura

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)