Umunyamakuru wamamaye kuri Radio y'u Rwanda yasezeranye n'umukunzi we. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru, Gatera Edmond wamenyekanye cyane mu byegeranyo by'imikino mu kiganiro Urubuga rw'Imikino cya Radio Rwanda yasezeranye imbere y'amategeko na Mukarugamba Geneviève.

Ni imihango yabereye mu cyumba mberabyombi cy'Akarere Ka Nyanza kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021. Basezeranyijwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme.

Aba bombi bari bamaze imyaka irenga umunani bakundana, bityo bakaba bariyemeje kubana akaramata.

Gatera na Mukarugamba basezeranye imbere y'amategeko mu gihe biteganyijwe ko indi mihango y'ubukwe izaba kuri iki Cyumweru taliki ya 29 Kanama 2021.



Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wamamaye-kuri-radio-yu-rwanda-yasezeranye-numukunzi-we/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)