Umunyamakuru Clarisse Uwimana ukorera B&B Fm Umwezi yashinjijwe kwirengagiza urukundo rw'umusore wamwandikiye umuzingo w'igitabo wizuyeml amagambo meza y'urukundo. Ni mu gihe uyu musore yari amaze kwandika aya magambo ataka anatomagiza Clarisse Uwimana abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.
Uyu musore yapostinze ifoto ya Clarisse maze ayiherekesha amagambo agira ati " Ese waramukanye amahoro @uwimaclarisse uwazonze benshi nanjye ntisize, bihogo byahogoje abashumba n'abakamyi rubanda barakwirahira pe, Ese ninde utarangara akubonye? Ntugatsikire uwanzonze. Gira igitondo cyiza n'umunsi mwiza🥰ubuganza turakuramutsa 👉❤️👈🏿 ". Clarisse akibona aya magambo yahise amusubiza agira ati " Ako mana 😍😍so speechless ".
Umwe mu babonye aya magambo uyu musore yanditse akabona n'ayo Clarisse yamusubije yateruye agira ati " Uyu musore aragukunda Yanditse umuzingo wigitabo wo we wandika title.So speechless bivuze iki? ntacyo mvuze? cg mbuze icyo mvuga? Uyu musore musabiye  gukundwa. Jye izi quartiers nazivuyemo kera ubusigaye ndi umufana wa football nabayikoramo ".