Umunyarwenya Nkusi Arthur yateranye imitoma n'umugore we Fiona Muthoni baheruka kurushinga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'iminsi ine, Nkusi Arthur na Miss Muthoni Fiona barushinze,mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ni bwo bashyize hanze amafoto yabo ya mbere yaranze umunsi w'amateka mu buzima bwabo, ubwo bemeranyaga kubana akaramata.

Aya mafoto y'ubukwe bw'aba bombi yashyizwe hanze bwa mbere n'umunyarwenya Nkusi Arthur ayaherekeza amagambo aryohereye cyane.

Arthur yagize ati 'Nishimiye kumarana nawe igihe nsigaje ku isi. Ndi umugabo wishimye.Urugendo rushya ruratangije, warakoze kumpitamo rukundo rwanjye.'

Fiona Muthoni na we yagize ati 'Siniyumvisha uko nari kuba ndiho mu myaka itandatu ishize ntagufite. Uri umuntu w'ingenzi kuri njye. Watumye buri kimwe kigira agaciro. Nk'uko dutangiye ubuzima turi kumwe, ngusezeranyije kuzakunezeza, kuzagukunda, kuzakubaha…'

Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo umunyarwenya Nkusi Arthur yemeye ko akundana n'umunyamakuru wa CNBC Africa, Fiona Muthoni Naringwa wanabaye Igisonga cya Gatatu cya Nyampinga w'u Rwanda 2015, akaba n'Igisonga cya Mbere cya Miss Africa Calabar 2017.

Ubukwe bwabo bwabereye ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel, ku wa 14 Kanama 2021. Bwatashywe n'abantu bake b'inshuti z'abageni bombi.

Buri wese wabwitabiriye yari yahawe amabwiriza ko nta foto cyangwa amashusho yabwo ari bugere hanze.

Amafoto yashoboye kuboneka yerekanaga gusa aho ubukwe bwabereye, abantu bari mu busitani cyangwa hagafotorwa amaguru yabo gusa ariko nta yerekana isura yigeze atangazwa.






Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umunyarwenya-nkusi-arthur-yateranye-imitoma-n-umugore-we-fiona-muthoni-baheruka

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)