Umuratwa Kate Anitha yanze kwambara Bikini muri Miss Supranational #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuratwa Kate Anitha uhagarariye u Rwanda muri Miss Supranational International 2021 irimo kubera muri Pologne, yanze kwambara bikini ngo kuko umuco Nyarwanda utabimwemerera.

Uyu mukobwa yabonye itike yo kwitabira iri rushanwa nyuma y'uko yari yegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021.

Uyu munsi abakowa bose bari muri iri rushanwa bakaba banyuze imbere y'akanama nkemurampaka biyerakana inshuro 2, hamwe bambaye Bikini ahandi bambaye amakanzu.

Umuratwa Kate Anitha akaba we yanze kwambara Bikini, aseruka hejuru yambaye akantu kameze nk'isutiye(brass) ni mu gihe hasi yari akenyaye ariko akantu kagera hejuru y'amavi ariko katagaragaza amatako.

Mu kindi cyiciro yaserutse mu ikanzu ndende ishashagirana, iranganye mu ntugu kandi isatuye imbere ikazamuka kugra hejuru y'amavu. Impanmvu atambaye Bikini ngo ni uko bari babwiwe ko buri wese yemerewe kwambara ibyo ashaka ariko bitanyuranyije n'umuco w'igihugu cye.

Ntabwo bigeze batangaza umukobwa witwaye neza muri iki cyiciro, ni mu gihe amanota buri umwe yagiye ahabwa azongerwa ku yandi yo bamaze iminsi bakorera mu bindi bikorwa, bikazagira ingaruka muyo bazabona mu irushanwa muri rusange.

Gusa uyu munsi nibwo batangaje Louise-Marie Losfeld, ukomoka mu Bubiligi ko ari we Nyampinga uberwa n'amafoto muri iri rushanwa(Miss Photogenic).

Mu minsi ishize, Umuratwa Kate Anitha aherutse kuza mu bakobwa 10 bitwaye neza, mu cyiciro cyo gutora Miss Elegance.

Iri rushanwa rizasozwa 21 Kanama 2021 aho hazamenyekana umukobwa uzasimbura Umunya-Thailand, Antonia Porsild watowe 2019, 2020 ntiryabaye kubera icyorezo cya Coronavirus.

Yanze kwambara Bikini
Ikanzu Anitha yaserutse yambaye
Louise-Marie Losfeld yabaye Miss Photogenic



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuratwa-kate-anitha-yanze-kwambara-bikini-muri-miss-supranational

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)