Ubusanzwe, Intara ya Cabo Delgado ni agace rwose katari kabereye kumvamo imirwano [nubwo ntaho ibereye] ariko urebye ubwiza nyaburanga bwaho ntiwakwifuza kubona ibiri kuhabera.
Agace gafite Inyanja y’Abahinde umuntu yariraho ubuzima akumva uko abaye, henshi nta muntu uhatuye. Na bake bahari, batunzwe n’imyumbati gusa, barara muri nyakatsi ubundi bakisegura akarago hasi ku mucanga.
Ibyo ni ibyo nakubwira muri make, Revenons à nos moutons.
Kuri uyu wa Gatandatu, nabashije kugera mu Ntara ya Cabo Delgado neza mu gace ka Afungi. Ubwo Ingabo z’u Rwanda zahageraga mu ntangiriro za Nyakanga, zagabwemo amashami, zimwe zitangira urugamba zinyuze Afungi-Palma.
Kimwe mu bikorwa zahereyeho ni ugufata Ikibuga cy’Indege cya Afungi, ubu kigenzurwa amanywa n’ijoro na Polisi y’u Rwanda hanyuma zikomeza imbere mu tundi duce nka Mute, Mapalanganha, Namalala, Tete, Quelimane, Njama zigana Mocimboa da Praia ahafatwa nk’icyicaro gikuru cy’imitwe y’iterabwoba.
Mu rugamba rwo kuri uyu munsi, zari zigeze ahitwa “1st May”, mu rugamba rwatangiye mu masaha y’igitondo ndetse amakuru nakururaga mu bo twari kumwe ahagana saa Saba, ni uko “abarwanyi” batangiye kwicwa.
Umwe mu basirikare twaganiriye, yambwiye ko mu nzira igana muri ibyo bice ‘n’ubu iyo uri kuhanyura’ uhasanga imirambo. Hishwe abarwanyi bane, hafatwa imbunda n’ibindi bikoresho bari zifite.
AMAKURU MASHYA: Kuri uyu wa Gatandatu, Ingabo z'u Rwanda zishe abarwanyi bane mu gitero zagabye ahitwa "1st May" mu bilometero 10 kugira ngo ugere mu Karere ka Macimboa da Praia ari na ho hari icyicaro cy'imitwe y'iterabwoba. pic.twitter.com/slCLf28YJD
— IGIHE (@IGIHE) August 7, 2021
Aho aka gace gaherereye, ni mu bilometero 10 kugira ngo ugere muri Macimboa da Praia, ahari icyicaro cy’imitwe y’iterabwoba.https://t.co/oCGTpQdI3t pic.twitter.com/Kfk0IVqyES
— IGIHE (@IGIHE) August 7, 2021
Muri uru rugamba birasa n’aho Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zo kurwana zikigarurira ibice runaka, hanyuma aho zimaze gufata, Polisi y’u Rwanda na yo ikaza ikahasigasira ku buryo nta muntu uzongera kuhigabiza. Ni ya gahunda yo gusigasira ibyo twagezeho ikomeje!
Kugeza ubu, muri urwo rugendo ruva Afungi rugana Mocimboa da Praia, RDF irabura ibilometero 10 ngo igere aho yaba yizeye ko yaharuye inzira ya mbere igana ku mahoro muri iyi ntara.
Nubwo ariko bimeze bityo, si inzira yoroshye. Mu nzira abo barwanyi bagenda bategamo udutero shuma nka kamwe kabaye kuri wa musirikare w’u Rwanda wakomeretse mu kwezi gushize.
Bivugwa ko muri urwo rugendo, ushobora guhuriramo na za “ambush” zitari munsi y’eshatu. Kimwe mu byo numvise kuri iyi mitwe, ni uko abarwanyi bayo na bo bagikunze ubuzima, ntabwo ari nka bimwe bya “Islamic State” cyangwa “Al Shabaab” usanga abarwanyi biturikirizaho ibisasu.
Umusirikare twaganiriye yambwiye ati “bo ntabwo biturikirizaho ibisasu ariko ushobora kumurasa utamuhamya neza agakomeza aza agusanga”.
Ubwato bukoreshwa mu gucunga umutekano ku cyambu cya Afungi bwavuye mu Rwanda
Kubona u Rwanda rufata ubwato bwa gisirikare, bukava i Kigali n’ahandi bwari buri, bukurizwa mu ndege bukagera muri Mozambique ni ikikwereka uburyo iyi ntambara rwayiteguye mu mfuruka zose.
Hari umuntu wakwibaza ikintu izi nyeshyamba zari zikurikiye muri Afungi, uwo ni nk’uwakwibaza impamvu Total y’Abafaransa yahashyize ibikorwa! Byose byatangiye mu myaka ya 2010, ni bwo bwa mbere muri aka gace havumbuwemo gaz.
Nyuma y’imyaka irindwi, ya gaz yari igamije guteza imbere agace, inyeshyamba zashatse kuyigarurira. Icyo gihe Total na yo yari mu biganiro na leta kugira ngo ihakore uruganda ruyitunganya.
Urwo ruganda rwarubatswe mu mushinga wa miliyari 20$. Uhageze ubona ibikorwa rwose byo ku rwego ruhambaye byari bimaze gukorwa. Urugero ni nk’ikigo abakozi ba Total bari kuzajya babamo, ukigereranyije na hotel, ni imwe y’inyenyeri nibura enye kuko gifite buri kimwe cyose.
N’umushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Afungi na wo wari muri iyo gahunda witwaga “LNG”. Aho Afungi rero ni hamwe mu hagombaga gukurwa gaz, uhageze uyu munsi uhasanga imodoka n’ibindi bikoresho.
Mu nzira ugenda na ho uhabona imodoka nyinshi, mu ntangiriro z’uyu mwaka, Abafaransa barazitaye baritahira, bakiza amagara yabo nyuma y’uko inyeshyamba zari zitangiye kwirara mu baturage, zikabica zibakase imitwe ndetse zigatwika ibyabo. Total yatangaje ko impamvu zo guhagarika ibikorwa ari “Force Majeure’.
RDF na RNP zigenzura icyo cyambu amanywa n’ijoro ku buryo izo nyeshyamba zidashobora kwifashisha amazi ngo zambuke zigana ku butaka. Hari n’igitero giherutse kubera ku karwa gato kari muri iyo nyanja, ariko abarwanyi bafashwe mpiri bashyikirizwa Leta ya Mozambique.
Ku rundi ruhande, ibice byamaze kugarurwamo amahoro bicungwa amanywa n’ijoro. Urugero ni Icyambu cya Afungi. Amanywa n’ijoro hakorwa ubugenzuzi bwo mu mazi harebwa ko nta mwanzi ushobora gutera ahanyuze.
Iki cyambu kiri hafi y’Intara ya Palma. Ni ahantu hari ubutunzi bukomeye kuko hacukurwa gaz.
Afungi Port, ni inzira yagombaga kuzajya yifashishwa muri ibyo bikorwa by’ubucukuzi bwa gaz.
Quitunda, igisubizo ku wibaza impamvu RDF iri muri Mozambique
Uvuye kuri iki cyambu, ukerekeza ahitwa Quitunda, ni mu Majyaruguru ya Palma wasobanukirwa neza neza impamvu Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Mozambique muri iyi ntambara.
Nkihagera numvise ncitse intege, atari bya bindi by’abanyamakuru byo kwihutira kuvugisha abantu [ngira ngo nanavugishije batatu gusa kuko numvaga nta mbaraga].
Uhingukira ku nzu za nyakatsi, ariko zimwe za nyuma ku Isi ahari. Ni utuzu udashobora kwinjiramo uhagaze [nubwo waba ureshya nanjye - metero 1 na 80 niba ntibeshye; ndumva ntafite ubugufi bukabije ariko n’abo nsumba bazisumba].
Zubakishije bya biti bita imishingiriro, bimwe bashingiriza ibishyimbo. Hejuru hariho utwatsi, mu mpande ni uduhema, imbere ni udutenge dushaje dukinzeho. Muri ako kantu gasa n’inzu, nta buriri bubamo, nta karago usibye utwatsi tumeze nk’ishinge [naketse ko ari umusego] ubwo nawe urabyumva ahandi ni umucanga.
Aho ni mu Nkambi ya Quitunda, abayituyemo barashonje bigaragara, nta mwana wiga, nta mubyeyi ugira akazi, wumve ko hari n’uwambwiye ko inshingano z’urugo aziheruka mu Cyi.
Quitunda ni agace ko muri Palma, Umujyi uri mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Mozambique. Iyo uwurimo uba uri hafi y’umupaka wa Tanzania kuko bisaba nibura ibilometero 32 ngo ugereyo.
Ni na yo mpamvu mu baturage bawo, usangamo umubare munini w’abavuga Igiswahili. Guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka, uyu mujyi wabaye isibaniro ry’imirwano, abaturage bicwa umusubizo, bakaswe imitwe, abandi bakiza amagara yabo.
Abaturage bahungiye mu Nkambi ya Quitunda ubuzima burabakomereye, gusa banyuzamo bakamwenyura bya bindi byo kubura uko ugira ukagwa neza.
Gusa bashima ko uyu munsi umutekano uhari muri ako gace kubera ingabo z’u Rwanda zibaba hafi amanywa n’ijoro bati ’ariko turashonje.’
Bakkhali Ali Mbaya, ni umwe muri bo, afite abagore batatu n’abana icumi yavuze ko yakuwe mu bye aho yari atuye mu gace ka Bella Vista mu Mujyi wa Palma.
Ati “Naje hano mpunze ibyihebe kubera intambara, byaduteye tariki ya 24 Werurwe. Byatangiye ahagana saa Kumi, byanyuze inzira y’ubusamo bigera kuri sitasiyo ya gisirikare aho byatangiye ubwicanyi. Mbere twari tubayeho neza ariko hatangira kwinjiramo ikintu cyo kudahuza imyemerere y’amadini.’’
Yavuze ko uko kutumvikana kw’abayoboke b’amadini n’ibyo bemera byatumye bamwe bayoboka inzira y’ishyamba bajya mu mutwe w’iterabwoba.
Yakomeje ati “Ubu turashima Imana kuko kuva igihe ingabo z’u Rwanda zagereye hano, ubu dufite amahoro, turaryama tugasinzira neza. Nizeye ko n’abafite ubwoba ubu bashize impumu kuko bizeye ko barinzwe n’ingabo z’igihugu n’iz’u Rwanda.’’
Mugenzi we yagize ati “Nishimiye byimazeyo kuba ingabo z’u Rwanda zaraje hano. Turaryama tugasinzira neza, ntabwo duhangayitse, imitima yacu yatangiye gutuza. Twatangiye gutuza nyuma y’aho Ingabo zihagereye. Turashimira cyane ubufatanye bw’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique. Turashimira cyane."
Ubu bibarwa ko abaturage barenga ibihumbi 20 bavuye mu byabo mu gace ka Palma hanyuma muri bo abarenga ibihumbi 10 bahungiye Quitunda.
Kugeza ubu icyambu cya Afungi giherereye mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique kiri kugenzurwa n’Ingabo z’u Rwanda. Ni nyuma y’uko abasirikare batsimbuye umwanzi maze bakagarura amahoro muri aka gace.
🎥 @PGirinema pic.twitter.com/PvWEQKstmo
— IGIHE (@IGIHE) August 7, 2021
"Nishimiye byimazeyo kuba ingabo z'u Rwanda zaraje hano. Turaryama tugasinzira neza, ntabwo duhangayitse, imitima yacu yatangiye gutuza. Twatangiye gutuza nyuma y'aho Ingabo zihagereye. Turashimira cyane ubufatanye bw'Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambique. Turashimira cyane." pic.twitter.com/6swWHSTygG
— IGIHE (@IGIHE) August 7, 2021
Umunyamakuru wa IGIHE, @PGirinema ari gukurikirana ibibera muri Mozambique aho RDF iri mu rugamba rwo guhashya imitwe y'iterabwoba.
Aho aherereye muri Afungi, RDF ihifashisha nk'imwe mu nzira zizayigeza i Mocímboa da Praia. pic.twitter.com/4PyTOKju1d
— IGIHE (@IGIHE) August 7, 2021
Amafoto: Philbert Girinema