Umuriro w'inkekwe wongeye kwibasira Agakiriro ka Gisozi utuma igice kimwe n'ibyarimo bikongoka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu minsi yashize zimwe mu nyubako z'aka Gakiriro ko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, zagiye zibasirwa n'inkongi y'umuriro ikangiza byinshi byabaga bizirimo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri inkongi y'umuriro yongeye gufata zimwe mu nyubako za kariya Gakiriro gasanzwe gakorerwamo ibikorwa by'ubukorikori.

Umwe mu babonye iby'iyi nkongi, yavuze ko yaturutse ku bishashi by'uwasudiraga byaguye mu mifariso ubundi bigahita byaka umuriro w'inkekwe.

Gusa Polisi y'u Rwanda ishami ryayo rishinzwe kuzimya inkongi, yatabaye nubwo yasanze hamaze kwangirika byinshi mu bikoresho byari muri ziriya nyabako.

Ubuyobozi bwa kariya Gakiriro butangaza ko hangiritse ibikoresho byinshi birimo ibitanda, utubati na matela bifite agaciro k'agera muri miliyoni 400 Frw.

Photos/Igihe

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Umuriro-w-inkekwe-wongeye-kwibasira-Agakiriro-ka-Gisozi-utuma-igice-kimwe-n-ibyarimo-bikongoka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)