-
- Bwana Patrick Karamaga ahererekanya ububasha na Dr Jovith Ndahinyuka
Ku mwanya wa Perezida wa Komite nyobozi y'Umuryango ACRS hatowe Dr Jovith NDAHINYUKA, ku mwanya wa Visi-Perezida hatorwa Antoinette HABINSHUTI, ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru hatorwa Dr Bellancile MUSABYEMARIYA. Abandi babiri mu bagize Komite nyobozi bagumye mu myanya yabo aribo Yvette UWIMANA, Umubitsi na David KWIZERA wakomeje kuba Umunyamabanga Mukuru wungirije akaba anahagarariye urubyiruko muri Komite nyobozi. Abandi batowe ni Divine UMUHIRE ushinzwe Igicumbi cy'Umuco akaba yungirijwe na Dr Yves RWOGERA MUNANA.
Uwari Perezida ya ACRS, Bwana Patrick Karamaga, yavuze ko bifuje ko abagize Komite nyobozi basimburwa kuko hari bamwe mu bari bayigize batazajya baboneka kenshi muri Senegal bityo kugirango imirimo y'Umuryango ACRS ikomeze nta nkomyi bikaba ari ngombwa ko basimburwa. Yasobanuye ko abagize Komite nyobozi y'agateganyo batowe b'abari basanzwe bahagarariye abanyamuryango mu nzego zitandukanye harimo abari basanzwe muri Komite, abagize Komite y'Urubyiruko, Igicumbi cy'Umuco n'izindi nzego kubera ibihe by'icyorezo cya COVID isi yose ihanganye nacyo, bigatuma abanyamuryango bose ba ACRS badashobora guhura.
Yashimangiye ko abasimbuwe bazakomeza kunganira komite nyobozi nshya nk'uko nabo bafashijwe n'abo basimbuye kandi ko komite nshya abanyamuryango bayitezeho umusaruro mwinshi kuko n'ibindi bikorwa byose abayigize babaga babigizemo uruhare rukomeye.
Perezida wa ACRS Dr Jovith NDAHINYUKA yagaragaje ko Komite ayoboye yiteguye gukomereza aho abababanjirije bari bageze, bagashyira imbaraga cyane mu bikorwa byubaka ubumwe bw'Abanyarwanda batuye muri Senegal, bagakora ibikorwa bishimangira iterambere ry'u Rwanda ndetse no kurushaho gushaka inshuti z'u Rwanda by'umwihariko ko Igicumbi cy'Umuco kizashyira imbaraga zihariye mu kwigisha urubyiruko rw'u Rwanda indangagaciro z'umuco nyarwanda no kurushaho kwitabira gahunda z'Igihugu cyabo.
Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre KARABARANGA yashimye ibikorwa by'indashyikirwa Komite nyobozi icyuye igihe yakoze by'umwihariko uruhare ntagereranywa mu gutegura gahunda ngarukamwaka zirimo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunsi wo Kwibohora, Umunsi w'Intwari z'Igihugu, Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore, Umunsi w'Ururimi Kavukire, Umunsi w'Umuganura na gahunda zihariye z'urubyiruko. Yagaragarije abagize Komite nshya ko n'ubwo bamwe ari bashya muri Komite nyobozi ariko bagize uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye Ambasade ifatanyamo n'Umuryango w'Abanyarwanda.
source : https://ift.tt/3CykJ5u