Umusekirite yakubise umutarage amumena agahanga ahita agwa igihumure mu mujyi wa Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Mu mujyi wa Kigali haravugwa inkuru y' umusekirite wa kompanyi ishinzwe parking, wakubise umuturage akamumena umutwe bigatuma ahita anata ubwenge akikubita hasi.

Polisi y'u Rwanda yizeje ko igiye gukurikirana ikibazo cy'uyu muturage wakubiswe n'Umusekirite mu Mujyi wa Kigali agahita agwa igihumure.

Ni nyuma y'uko aya makuru atangajwe n'Umunyamakuru w'inkuru zicumbuye mu Rwanda witwa Samuel Baker Byansi.

Mu butumwa yanyijije kuri Twitter, uyu Munyamakuru Samuel Baker Byansi yamenyesheje inzego ko mu mujyi rwagati hari umukozi ucunga umutekano [Umusekirite] wa Kompanyi yitwa 'MISIC ishinzwe parking muri Kigali akubise umuturage amumena umutwe ngo ni uko aparitse aho yamubujije.'

Ubu butumwa bw'uyu munyamakuru yasangije Polisi y'u Rwanda, bukomeza buvuga ko uriya musekirite yireguye avuga ko yakubise uriya muturage ngo kuko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rumushakisha.

Uyu munyamakuru akomeza agira ati 'Izi ngufu z'umurengera ziriho zikoreshwa zikomeje gutiza umurindi agahinda gakabije.'

Polisi y'u Rwanda yasangijwe ubu butumwa, yasubije uyu munyamakuru kuri Twitter, igira iti 'Murakoze ku makuru muduhaye turabikurikirana.'



Source : https://impanuro.rw/2021/08/20/umusekirite-yakubise-umutarage-amumena-agahanga-ahita-agwa-igihumure-mu-mujyi-wa-kigali/

Tags

Post a Comment

1Comments

  1. Ariko abasecurite nabo baragowe gamunnye agahanga c harinyundo yarafite ? Gusa niba yamuhutaje nibiyunge

    ReplyDelete
Post a Comment