Ally Bizimungu yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi aho yari anarwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.
Ikipe ya Kiyovu Sports yanyuzemo yanditse ubutumwa yihanganisha umuryango wa nyakwigendera nyuma y'inkuru y'inshamugongo yamenyekanye kuri iki Cyumweru.
Kiyovu banditse ngo 'Umuryango wa Kiyovu Sports ubabajwe kandi wifatanyije n'umuryango wa COACH ALLY BIZIMUNGU. Ally yatoje amakipe menshi na Kiyovu Sports irimo, yitabye Imana uyu munsi, Imana imuhe iruhuko ridashira.'
Ally Bizimungu yari amaze imyaka isaga ibiri atoza muri Tanzania, kuva mu 2017 ubwo yerekezaga muri Mwadui FC yo mu cyiciro cya Mbere muri kiriya gihugu, mu Ukuboza 2019 kandi yanatoje ikipe ya Alliance FC yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri.
Bizimungu kandi yatoje amakipe atandukanye yo mu Rwanda, arimo Kiyovu Sports yatoje inshuro eshatu, Mukura Victory Sports yatoje imyaka ibiri Rayon Sports na ATRACO FC imyaka ibiri, AS Muhanga na Bugesera FC yabereye umutoza nyuma yo kuva muri Kiyovu Sports.