Umuyobozi w'abamotari yavuze ko utazikingiza atazongera gutwara abagenzi_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Kanama 2021, mu Mujyi wa Kigali hatangiye igikorwa cyo guha urukingo rwa Covid-19 Abamotari bose aho umuyobozi wabo Ngarambe Daniel yababwiye ko utazikingiza atazemererwa gutwara abagenzi.

Ngarambe Daniel uyobora FERWACOTAMO yabitangarije Radio Rwanda kuri uyu wa Kabiri ubwo yahamagariraga buri mumotari kwitabira iyi gahunda yo gukingirwa.

Yavuze ko aya mahirwe bahawe yo gukingirwa badakwiye kuyapfusha ubusa ndetse ko ubuyobozi bw'amakoperative na bwo bwabihagurukiye.

Yagize ati 'Mu makoperative yacu twafashe ingamba ko umumotari udakingiwe atongera gutwara abagenzi mu gihe inkingo zihari kuko ashobora kuzana akaga ko kwanduza bagenzi be aho bahagaze, aho baba bicaye urabizi ko akenshi bakunda kuba begeranye ugasanga noneho tugiye kongera gusubira inyuma.'

Yavuze ko muri za Koperative z'aba bakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, bafite imbuga bahuriraho ku buryo bose bamenyeshejwe iby'iki gikorwa ndetse na bo ubwabo biyemeje ko utazakingiza azaba atakiri uwabo.

Yavuze ko byoroshye kumenya abikingije n'abatarikingije kuko 'abayobozi b'abamotari barahari, ari kuva gukingirwa bakamwandika bakagira n'akantu bamuha kagaragaza ko yakingiwe ako bamuhaye rero ni ko tuzajya tugenda tureba niba agafite.'

Avuga ko buri mumotari afite nimero ye ikaba ari yo izajya ku gapapuro aza guhabwa nyuma yo gukingirwa.

Ati 'Ibyo tuzajya tugenda tubikurikirana mu muhanda turebe ko icyo gikorwa bakitabiriye.'

Abamotari ni bamwe mu bakunze kugarukwaho ko bashobora kuba ikiraro cy'izamuka ry'ubwandu bwa COVID-19 kuko bahura n'abantu benshi, baba abo batwara ndetse n'ababahagarika bashaka ko babatwara ariko bakananiranwa ariko babanje kuvugana.



Source : https://impanuro.rw/2021/08/03/umuyobozi-wabamotari-yavuze-ko-utazikingiza-atazongera-gutwara-abagenzi_-inkuru-irambuye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)