Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yashimye imyitozo itangirwa mu Ishuri rya Polisi i Gishari - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Commissioner of Police Holomo Molibeli yasuye Ishuri rya Gishari kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2021. Ni mu ruzinduko rw’iminsi itanu we n’intumwa ze bari kugirira mu Rwanda.

Muri iri shuri bakiriwe n’Umuyobozi waryo, CP Robert Niyonshuti, wishimiye kuba bahisemo gusura Polisi y’u Rwanda bakanahitamo gusura Ishuri rya Polisi y’u Rwanda (PTS-Gishari) bakirebera imyitozo ihatangirwa.

Yagize ati “Uru ruzinduko rwanyu rufite agaciro gakomeye kandi amasezerano y’ubufatanye mwasinyanye na Polisi y’u Rwanda ni ingenzi cyane. Azadufasha kungurana ubumenyi mu bapolisi bacu nk’uko mwaje gusura iri shuri ritanga amahugurwa atandukanye ku bapolisi.”

CP Niyonshuti yeretse abashyitsi ibice bitandukanye bigize ishuri ry’amahugurwa ariko cyane cyane basuye ahatangirwa imyitozo yo kumasha (range ground) ndetse banasura abapolisi bari mu myitozo ibategura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga Amahoro (FPU).

Ahakorerwa imyitozo yo kumasha basuye inzu ikorerwamo iyo myitozo ndetse banerekwa ahakorerwa imyitozo nk’iyo ariko noneho yo ikorerwa hanze. Aho hose habaga hari abapolisi bakora imyitozo ijyanye no kumasha (kurasa).

Commissioner of Police Holomo Molibeli yavuze ko Polisi y’u Rwanda yajyaga ayumva amateka yayo mu bikorwa byayo mu gihugu imbere no hanze y’u Rwanda cyane cyane mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga Amahoro ariko kuri iyi nshuro yagize amahirwe yo kwibonera ahaturuka ibyo bigwi.

Ati “Najyaga numva mu itangazamakuru n’ahandi hatandukanye abantu baganira ku bigwi bya Polisi y’u Rwanda, najyaga numva ukuntu bavugwaho ubunyamwuga, ikinyabupfura n’umurava bikantera amatsiko yo kubasura. Uyu munsi njye n’intumwa turi kumwe twagize amahirwe yo gusura ahatangirwa imyitozo itandukanye harimo n’abitegura kujya mu butumwa bwa Loni.’’

Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda ari urwego afatiyeho icyitegererezo. Yavuze ko amasezerano y’ubufatanye Polisi y’u Rwanda yasinyanye na Polisi ya Lesotho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kanama akubiyemo ibiyanye no guhanahana ubumenyi binyuze mu mahugurwa. Yavuze ko ayo masezerano hari icyo azafasha impande zombi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kanama ni bwo Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yatangiye gusura Polisi y’u Rwanda aho ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru yakiriwe na mugenzi we uyobora Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza.

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu cya Lesotho, Commissioner of Police, Holomo Molibeli n’intumwa ayoboye basuye Ishuri rya Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rwamagana



source : https://ift.tt/38fdaTn

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)