Umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique yasuye Abapolisi b’u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri uru ruzinduko CP Bizimungu yakiriwe n’Umuyobozi w’iri tsinda, CSP Claude Bizimana wamweretse imbago zose z’ikigo areba imibereho y’ababapolisi n’uko bakora akazi bashinzwe muri kiriya gihugu.

CP Bizimungu yashimye uko yasanze aba bapolisi babayeho. Mu ijambo rye yagarutse ku kinyabupfura n’uko basohoza inshingano zabo, abasaba gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru ndetse no gukomeza kurangwa n’indangagaciro.

Yagize ati "Murasabwa gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga kuko ni byo bizabafasha gusohoza neza ubutumwa mwoherejwemo n’Umuryango w’Abibumbye. Bagenzi banyu babanjirije bitwaye neza namwe murasabwa kugera ikirenge mu cyabo ndetse mukaba mwanabarusha."

Uyu Muyobozi yasezeranyije itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ubufasha bwose bazakenera kugira ngo basohoze neza inshingano barimo.

CP Bizimungu tariki ya 27 Kamena 2021 ni bwo yatangiye inshingano aho agiye mu mirimo yo kuyobora Polisi y’Umuryango w’Abibumbye (UNPOL) igizwe n’abapolisi baturuka mu mahanga bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu (MINUSCA). Uyu mwanya CP Bizimungu awusimbuyeho Umufaransa, General Pascal Champion wari uwumazeho imyaka ibiri.

Iri tsinda CP Christophe Bizimungu yasuye ryageze muri iki gihugu tariki ya 15 Mata 2021, rigizwe n’abapolisi 140, abagore 30 n’abagabo 110. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abapolisi benshi muri kiriya gihugu mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, hariyo amatsinda atatu agizwe n’abapolisi 460 (FPUs) n’abandi 29 bajyayo mu butumwa bwihariye bw’Umuryango w’Abibumbye (IPOs).

Umuyobozi w'abapolisi bari mu butumwa bw 'Umuryango w'Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique, CP Christophe Bizimungu yafashe umwanya wo kuganira n'Abapolisi b'u Rwanda
CP Christophe Bizimungu asinya mu gitabo cy'abashyitsi



source : https://ift.tt/3s5J4ed
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)