Umuzindaro wa bene Mbonyumutwa Uwimana Nkusi Agnes Ugeze Aho Uvuga ko Abatutsi muri 1959 Bahunze u Rwanda kubera Ubwibone, Yavugirijwe induru n'Abakoresha imbuga nkoranyambaga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mwaka wa 1959 mu Rwanda Umwami Rudahigwa amaze gutanga agatabarizwa I Mwima ya Nyanza, Uwari Sushefu wa Ndiza Dominiko Mbonyumutwa yazanywe kuyobora U Rwanda by'agateganyo aruyobora amezi icyenda kuko yahereye muri Mutarama ageza mu Ugushyingo 1961 nyuma asimbuzwa Kayibanda Gerigora bakundaga kwita Masudi akimara kuvanwa k'ubutegetsi yasubiye iwabo I Nyabikenke ajya gupima Byeri ashinga Depo afatanyije na Madame we Sofiya kugeza ubwo Habyarimana amwibutse amaze guhabwa inkwenene aramuzana amugira ushinzwe gutanga impenda n'imidende

Burya ngo Ntayima iyayo akabara Muhungu we Shingiro Mbonyumutwa ninako yirukanywe muri Guverinoma ajya gushinga iduka ry'Imyenda aryita SHINPEX ryahoze imbere yo Venant mu mujyi wa Kigali kugeza muri Jenoside yakorewe abatutsi ntawe utazi Uruhare rwe yewen abo yibarutse bamwe muri bo magingo aya barakiyita ko bavugira Abahutu boshye Leta y'Ubumwe hari umunyarwanda iheza, kari agaciyemo gusa tubibutse ko Mbonyumutwa yapfuye mu mwaka wa 1959 agwa I Buruseri mu Bubiligi bamwimitse, Habyarimana asaba ko bamushyingura muri Stade ya Demokarasi i Gitarama kuri Route Kibuye (Muhanga).

Nuko rero Ejo bundi aha Inkozi y'Ibibi idatinya guhungabanya gahunda za Leta y'ubumwe, mu Kinyamakuru cye Umurabyo na TV yacyo asohore ikiganiro yakoranye na Hakuzimana Abdul Rashid nawe ufite amagambo yuzuye uburozi banabanye muri Gereza wigamba ibinyoma by'uko ngo yashatse kunga uwari Perezida Bizimungu na Perezida wa Repubulika Paul Kagame

Uyu Rashid rero ntabwo ari we tugarukaho turavuga uko iki kiganiro cyakiriwe mu Banyarwanda by'Umwihariko abanyamakuru bashingiye ku magambo yavuzwe na Agnes Uwimana ko Abatutsi muri 1959 icyabateye guhunga ari ubwibone kuko bari banze kuyoborwa n'abahutu.

Kuri Twitter Umunyamakuru Egidie Bibio Ingabire yandikanye agahinda mu magambo agira ati 'Nyamara, abo duhuje uyu umwuga, mucyo dushyire imbaraga mu guhora twihugura, dore kwiga ni uguhozaho, Amateka agaragaza ko Abatutsi mu 1959 birukanwe ntatwereka ko bagize ubwibone, Hato tuzanavaho tuvuga ko mu 1994 Abatutsi bishwe kuko wenda bigometse' Yasubijwe n'abakoresha Twitter batandukanye barimo Niwemwiza Anne Marie ati 'Hari ibyo wumva ubwonko bwawe bukananirwa kubyakira. Harya nk'ubu ibi ni ibiki???? Bizakomeza bitya kugeza ryari? Uwimana Agnès rwose aze duhugurane mu kivandimwe, naho ubundi ntaho tugana''

Hari benshi bagiye bamuha ingero z'uko ababyeyi babo bishwe icyo gihe nyamara barengwanywa,batari gukomeza kwicwa bahitamo guhunga abatarahunze bamwe bagiye bicwa uruhongohongo mu myaka yakurikiyeho nka 1962,1973 ndetse kugeza ku ndunduro ari yo Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yateguwe ndetse inashyirwa mu Bikorwa na Leta yari Iyobowe na Habyarimana Juvenal naho bamwirasiye ikomeza gushyirwamo ingufu na Leta yiyise iy'abatabazi

Ni akamenyero aho imbuga za Youtube z'abiyita ko batavuga rumwe na Gahunda za Leta baterwa inkunga n'intagondwa z'abacyumva ko bahora bahungabanya umutekano n'ubusugire bw'abanyarwanda abo twavuga nka Niyonsenga Dieudonne wiyita Cyuma Hassan n'Ishema Tv ye, Umubavu Online Tv, karundura Umurabyo wa Agnes Uwimana Uyu wigize indakoreka agahitamo inzira yo kuyobya abanyarwanda udahwema guhabwa inkunga y'amafaranga akanabyigamba ko ari ingemu agomba guhaho n'abari muri Gereza bakurikiranyweho ibyaha nk'ibyo yigeze gufungirwa ubwo Ubutabera bwamusabiraga guhanishwa igifungo cy'imyaka 17 agafungwa itanu

Uyu muyoboro w'abapawa rero ntuhwema kugira Idamange na Karasira intwari ndetse no guha ijambo utuka FPR Inkotanyi wese ukibaza niba ubu ari bwo buryo bwo kubaka igihugu bikakuyobera ahubwo ukabona wagirango bafite Misiyo yo kworeka umuryango nyarwanda, Uwimana rero yagakwiye kumva ko abanyarwanda bose basenyera umugozi umwe akirinda icy'abatanya akareka kuba imizindaro ya bene Mbonyumutwa bahora bamwereka uwo gutumira ndetse n'ugezweho mu kugira imvugo nyandagazi.

The post Umuzindaro wa bene Mbonyumutwa Uwimana Nkusi Agnes Ugeze Aho Uvuga ko Abatutsi muri 1959 Bahunze u Rwanda kubera Ubwibone, Yavugirijwe induru n'Abakoresha imbuga nkoranyambaga appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umuzindaro-wa-bene-mbonyumutwa-uwimana-nkusi-agnes-ugeze-aho-uvuga-ko-abatutsi-muri-1959-bahunze-u-rwanda-kubera-ubwibone-yavugirijwe-induru-nabakoresha-imbuga-nkoranyambaga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuzindaro-wa-bene-mbonyumutwa-uwimana-nkusi-agnes-ugeze-aho-uvuga-ko-abatutsi-muri-1959-bahunze-u-rwanda-kubera-ubwibone-yavugirijwe-induru-nabakoresha-imbuga-nkoranyambaga

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)