Ibi Guverineri Habitegeko yabigarutseho ku wa 17 Kanama 2021, ubwo Akarere ka Rubavu kishimiraga ibyagezweho mu mihigo y’umwaka wa 2020/2021, igikorwa cyahuriranye no gusinya umuhigo w’isuku.
Habitegeko yabwiye abayobozi b’aka karere ko bitumvikana ukuntu kunganira Kigali kakabaye kagaragaramo umwanda, abasaba gushyira hamwe ngo bakemure iki kibazo.
Ati’’Uyu mujyi wahawe amahirwe yo kuba wakunganira Kigali ariko iyo urebye muri rusange ubona hari byinshi byo gukora cyane cyane mu bijyanye no kunoza umuco w’isuku muri uyu mujyi, niyo mpamvu byagarutsweho cyane kuko ntabwo wavuga umujyi wunganira Kigali kandi hakigaragara utubazo tumwe na tumwe tw’umwanda hirya no hino. Isuku irahari muri rusange ariko haracyari ibyo kunoza.”
Ikibazo cy’isuku nke mu Mujyi wa Rubavu nticyagarutsweho na Guverineri Habitegeko gusa kuko n’Umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu mu Ngabo z’Igihugu ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, Gen Maj Alex Kagame yavuze ko isuku itakabaye ihigirwa kuko ari umuco, asaba abahize guhindura amateka umwanda ugaragara mu Mujyi wa Rubavu ugacika.
Ati’’Isuku niwo muhigo udakenera ingengo y’imari, isuku ni ikintu cyo guhozaho uhereye ku mubiri w’umuntu njye numva yakabaye iboneka ahantu hose, umuntu wese ayifite, ahantu hasukuye, ingo zisukuye, imihanda ikubuye. Iyo tugeze aho gusinyira umuhigo w’isuku ni ukuvuga ko haba harimo akantu katagenda neza kandi hano muri Rubavu biraboneka henshi n’iyo ugiye ukabona amashashi ahari, ukareba ibyatsi byameze mu bibanza cyangwa se urebye abana bari ku mihanda uko basa. Ubwo mubihigiye nihagire ibihinduka’’.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco yavuze ko ikibazo cy’umwanda cyagarutsweho n’abayobozi bakuru cyagiye giterwa n’amakosa yagiye akorwa mu bihe byahise, yemeza ko kigiye kuba amateka.
Ati’’Mu byukuri ntabwo wavuga ngo umwanda hari ikindi cyawuteraga kidasanzwe ahubwo ni ubukangurambaga bwari buri hasi ariko ubu abaturage turi kumwe mu rugamba.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko uyu muhigo uzahera mu ngo z’abaturage mu midugudu, utugari n’imirenge. Bimwe mu bizakorwa harimo gutera ibiti n’indabo ku mihanda, mu mahoteli, restaurant no mu bigo nderabuzima.
source : https://ift.tt/37V8dyM