UNDP yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere ku Isi mu kwihutisha Iterambere ry'umuturage #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni icyegeranyo cyasohotse kuri uyu wa Kane tariki 12 Kanama 2021, imurikwa n'impuguke za UNDP zakoze ubu bushakashatsi ku iterambere rya muntu mu Rwanda.

Ibikubiye muri iyi raporo bigaragaza ko ikizere cyo kubaho mu Rwanda ku bavuka no kuramba, gutangira amashuri no kuyakomeza, ibyinjizwa n'umuntu ku giti cye byikubye inshuro zirenga ebyiri bidasubira inyuma ugereranyije n'imyaka ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku iterambere rya muntu UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera, avuga ko ibyafashije u Rwanda kugera kuri iyi ntambwe harimo gahunda za Girinka, Umuganda, VUP n'izindi.

Ati 'U Rwanda rwageze aho rugeze ubu kubera kurangwa n'umwete, haba ku baturage no ku buyobozi baharanira kugerageza ibishoboka byose byafasha abantu. Ibi nibyo ikiremwamuntu gisabwa gukora iyo duhuye n'ibibazo dushaka ibisubizo.'

Yakomeje agira ati 'Twifatanyije twagera kuri byinshi, iki cyegeranyo ku iterambere rya muntu kigaragaza umusaruro wa gahunda zitandukanye zahanzwe n'u Rwanda, ariko twarebye gahunda eshanu gusa zagize uruhare runini mu guteza imbere abatuye u Rwanda.'

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, nyuma yo kumurikirwa iyi raporo yavuze ko imbaraga zashyizwe mu guteza imbere abanyarwanda zitapfuye ubusa ahubwo zabyaye umusaruro.

Yagize ati 'iyi raporo iragaragaza ko kuva mu 1990 kugeza 2019 igipimo gikomatanyije gipima iterambere ry'umuntu muri rusange harimo ubuzima, ubukungu, ikizere cyo kubaho, ubumenyi n'ibindi byose ubihurije hamwe byikubye kabiri ku Rwanda kandi nta gihugu kindi kiragera kuri icyo gipimo uwo muvuduko turi aba mbere. Ni ibintu bishimishije, bikanatanga imbaraga zo kwihuta muri gahunda ziri imbere harimo icyerekezo kigufi kizagera 2024 ndetse na gahunda y'igihe kirekire ya 2050.'

Iki cyegeranyo cya UNDP gitegurwa harebwa ku ngingo z'itandukanye z'iterambere rya muntu harimo igipimo ku kizere cyo kubaho ku bavuka ndetse no kuramba, uburinganire, gutangira amashuri no kuyakomeza, umutungo winjizwa n'umuntu ku giti cye ndetse imiyoborere.

Impuguke za UNDP zateguye iki cyegeranyo ku Rwanda zigaragaraza ko zagendeye kuri gahunda z'ingenzi eshanu ziteza imbere rya muntu harimo VUP, Girinka, Umuganda, ubwisungane mu ku ivuza ndetse n'imihigo.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/UNDP-yashyize-u-Rwanda-ku-mwanya-wa-mbere-ku-Isi-mu-kwihutisha-Iterambere-ry-umuturage

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)