UR-Huye yafashe ingamba zihariye ku banyeshuri batuye mu Murenge uri muri guma mu Rugo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umurenge wa Tumba wo mu Karere ka Huye umaze igihe warashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kandi utahamo abanyeshuri benshi biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

N’ubwo uwo murenge uri muri Guma mu Rugo, byari bisanzwe byemewe ko abanyeshuri n’abakozi ba kaminuza y’u Rwanda bawutuyemo bajya kwiga no ku kazi berekanye ibyangombwa.

Itangazo ryatanzwe n’ Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Nzitatira Wilson, rivuga ko bafashe uwo mwanzuro bashingiye ku cyemezo cya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu cyo ku wa 11 Kanama 2021 cyashyize imirenge 10 irimo n’uwa Tumba muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Uwo mwanzuro uratangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Kanama 2021.

Uwo mwanzuro uvuga ko abanyeshuri bacumbika mu Murenge wa Tumba bagomba kuguma mu rugo kugeza igihe uwo murenge uzakurwa muri gahunda ya Guma mu Rugo n’inzego zibishinwe.

Abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye batuye mu Murenge wa Tumba nabo bazakorera mu rugo kugeza igihe uwo murenge uzakurwa muri Guma mu Rugo.

Kwigisha mu buryo bw’abanyeshuri bari kumwe na mwarimu mu ishuri (Physical classes) nabyo byahagaritswe kugeza igihe Umurenge wa Tumba uzavira muri Guma mu rugo.

Gusa abanyeshuri bafatira amafunguro muri resitora iri muri Kaminuza y’u Rwanda bemerewe kujya kurya bamaze kwerekana ikarita y’ishuri n’ikarita y’iyo resitora.

Basabye abarimu ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye gukoresha iki gihe bakosora ibizamini byamaze gukorwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko icyemezo cyafashwe na UR-Huye gikwiye kuko umurenge wa Tumba ufite abantu benshi banduye Covid-19.

Ati “Tumba ni wo murenge ukigaragaramo ubwandu bwa Covid-9 buri hejuru ndetse ufite n’abarwayi benshi barwariye mu rugo. Kugabanya urujya n’uruza bizatuma ikwirakwira ry’ubwandu rigabanuka no gufasha gukurikirana abantu mu ngo abafite ibimenyetso bagapimwa.”

Gusa kugeza ubu abanyeshuri biga cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza n’abiga mu y’incuke bo bemerewe gukomeza amasomo mu Murenge wa Tumba n’ahandi hose biga.

Akarere ka Huye kamaze iminsi ibiri ikurikiranye kaza imbere y’utundi mu kugira umubare munini w’abandura Covid-19. Kuri uyu wa Gatanu hagaragaye abantu bashya banduye 62, naho ku munsi wawubanjirije bari 48.

Abanyeshuri ba UR Huye batuye mu murenge wa Tumba basabwe kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda Covid-19

[email protected]




source : https://ift.tt/3xSLcqM

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)