Urubyiruko rwahamagariwe guhanga udushya hagamijwe kwihaza mu biribwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho mu nama yateguwe na Better Future for Generations yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Kanama 2021 mu kwifatanya n’Isi kwizihiza umunsi Mpuzamahanaga w’urubyiruko usanzwe uba ku wa 12 Kanama buri mwaka.

Ku Munsi Mpuzamahanga w’urubyiruko uyu mwaka, Umuryango w’Abibumbye wahisemo insanganyamatsiko yo ‘guharanira kwihaza mu biribwa bigizwemo uruhare n’Urubyiruko mu guhanga udushya no guharanira ubuzima bwiza ku Isi.’

Abitabiriye ibyo biganiro baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika bavuze ko urubyiruko nk’imbaraga z’ejo hazaza rukwiye guharanira guhanga udushya rushingiye ku mahirwe ruhabwa n’ibihugu rubarizwamo.

Umunyarwanda usanzwe akora ubuhinzi dore ko afite n’ikigo cy’ubucuruzi gihuza abashoramari mu buhinzi n’abacuruzi b’ibibukomokaho Afri-Farmers Market, Mugisha Norman, yasabye urubyiruko guharanira gushora imari mu buhinzi kugira ngo butere imbere ndetse bukorwe mu buryo bw’umwuga.

Yagize ati "Urubyiruko by’umwihariko mu Rwanda ruracyafite kutiyumvamo ko ubuhinzi ari ahantu heza ho gushora imari. Nabashishikariza kumva ko mu Rwanda bateje imbere ubuhinzi. Urubyiruko kuko ari twe tugifite imbaraga zo gukurikirana neza ibikorwa twaba dukora byaba byiza tubaye benshi biyumvamo ubuhinzi."

Umwarimu muri Kaminuza yo muri Tanzania, Dr Simon Ngaloma yashimiye uyu muryango kuba warateguye iki kiganiro gihuriza hamwe urubyiruko mu kurebera hamwe uko ibuhinzi buteye imbere ariko anagaragaza ko urubyiruko rukwiye kuba nyambere mu kubuteza imbere.

Ati " Ni ibyo gushimira ubuyobozi bwa Better for the Futur Generations bwateguye iki gukorwa cyo guhuriza hamwe urubyiruko rukomoka mu bihugu bitandukanye ngo turebere hamwe amahirwe ahari yerekeye ubuhinzi."

Yakomeje avuga ko urubyiruko ari rwo rwafata iya mbere rugateza imbere ubuhinzi kuko ari bwo bukungu Afurika by’umwihariko u Rwanda bushingiyeho.

Bamwe mu bayobotse inzira y’ubuhinzi nk’ishoramari rigezweho bavuga ko ntako bisa kubushoramo imari kandi ko ari umurimo mwiza nubwo bamwe bakunze kutawuha agaciro nk’uko Akamariya Clemence yabigarutseho nk’umukobwa watinyutse.

Yagize ati "Nkimara kwiga kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi, nari ntuye i Kigali ariko nahise nimuka njya I Gicumbi gukora ubuhinzi bw’umwuga. Nagira inama urubyiruko bagenzi banjye ko mu buhinzi ari ahantu heza ho gushora kuko kuva nabikora bimbeshejeho kandi byagize aho bimvana ubu hari aho ngeze hashimishije.

Pierre Popice wo muri Cameroon yavuze ko iwabo ubuhinzi ari ikintu ubuzima bushingiyeho kuko nta kintu na kimwe kiribwa kidahingwa. Ahamagarira urubyiruko gukora ubuhinzi bw’umwuga kuko bufite isoko mpuzamahanga.

Umuyobozi w’Umurayango Better for Future Generations akaba ari na we wawushinze, Jackson Muheto, yavuze ko bazakomeza gufashanya mu kwita ku rubyiruko no kubashishikariza kubyaza umusaruro amahirwe rufite.

Umuvugizi w’uyu muryango, Niyirora Christian yavuze ko hari hatumiwe abantu barenga ijana baturutse mu bihugu bitandukanye ndetse ko abitabiriye bose bazahabwa icyemezo “certificat” kigaragaza ko bitabiriye.

Better Future for Generations yahawe ibyangombwa cyo gukorera mu Rwanda 2016. Ibikorwa byayo byibanda ku Buzima, Ubuvugizi, Uburezi no Gutanga amahugurwa y’igihe gito.

Urubyiruko rukunze gutinyagushora imari mu buhinzi rwasabwe gutinyuka
Urubyiruko rwitabiriye ikiganiro rwasabwe gushora imari mu buhinzi bw'umwuga



source : https://ift.tt/3CLeJqh

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)