URUGAN' INKOMERE: Inkuru Ndende y'urukundo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akenshi mu rukundo habamo ibyishimo bidasanzwe kimwe n'uko ibigeragezo iyo byageze mu rukundo ahanini usanga bake aribo babasha kubyihanganira no kubyakira ariko ugasanga abandi bibagora guhagarara ku cyemezo bahisemo cyo kujya mu rukundo.
Urugana Inkomere ni inkuru mpampo yabayeho, gusa nk'uko bigaragara mu ijambo ribanza ni urukundo rutakunze kurangwa n'inzira itambika kuko akenshi hagiye habonekamo, umunyenga w'urukundo ariko nanone rukanabonekamo inzira y'ahaterera ndetse huzuyemo amahwa atyaye kandi bisaba kuyanyuramo.

Urugana Inkomere igice cya 1

Liza kuri ubu ni umugore w'umugabo umwe batarabyarana kuko bakoze ubukwe vuba, ubu akaba atuye i Nyanza ya Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali, akaba akora akazi ko gucuruza muri Super Market (Alimentation). Liza kimwe n'abandi benshi batandukanye, mbere y'uko abana n'umugabo we Kalisa, yabanje kugira amateka y'inzira y'urukondo yanyuranyemo n'umusore bakundanye igihe kitari munsi y'imyaka 5 witwa Nelson. Liza akaba yarakuze ari umwana utamenyereye ibintu by'ikoranabuhanga ndetse n'ibyo gukundana n'abahungu, gusa agakunda gukoresha Facebook ndetse na Instagram. Nubwo Liza yakoreshaga izi mbuga nkoranyambaga ntabwo yari yarigeze ashyiraho ifoto ye n'imwe kuko ngo ntiyakundaga kugaragaza isura ye.

Liza yaje kujya kuri Facebook yifuza kuganira n'inshuti ze ni uko aza kwisanga yatse ubushuti Nelson (Friend request), maze Nelson aramwemerera, gusa bifata igihe mbere yo gutangira ibiganiro kuko bombi ntibakundaga gukoresha cyane ariko igihe kiza kugera Liza yandikira Nelson nuko batangira ibiganiro.

Ubwo ibiganiro bya Liza na Nelson kuri facebook bwa mbere byari:
Liza : hi
Nelson: Hi

Hashira icyumweru batongeye kwandikirana

Nelson: amakuru ki yawe Liza?
Liza: Ni meza, Amakuru ?
Nelson: I'm feeling good
Uranzi se sister ??
Liza: Wapi ntabwo nakumenye!

Gusa kuva ubwo nyine ibiganiro bya Nelson na Liza bisa n'ibitangiye gusa ntibyabashije gukurura cyane Nelson doreko nta n'ifoto yari iri account ya Liza ngo nibura abe ariyo imukurura. Nelson akimara kubonako Liza atamuzi yahise acika intege, ariko nyuma asibiye kuri Facebook, aza kurebe abona Liza afite amazina meza cyane yumva unyuzwe nayo mazina. Ibyo rero byabaye impamvu yindi ndamukuru yo gutuma Nelson yifuza kongera kuvugisha Liza. Nelson, yumvaga ko umukobwa ufite amazina meza nk'aya Liza byanze bikunze ari mwiza cyane. Ni uko ibiganiro birongera birasubukurwa nyuma y'iminsi 3.

Nelson: ... Ok! Ubwo ni ugushaka uko twamenyana
Liza: Yego
Nelson: None se ko nta foto yawe mbona ?
Liza: Urayishaka ? ......

Liza hano yari abonye ihurizo rikomeye kuriwe gusa yagerageje gutanga igisubizo ni uko abasha ku.....

Ntucikwe igice gikurikira...



Source : https://imirasire.com/?URUGAN-INKOMERE-IInkuru-Ndende-y-urukundo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)