Uruganda rwa Skol rwafashije imiryango ikennye iruturiye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uruganda rwa Skol rwafashije imiryango ikennye iruturiye
Uruganda rwa Skol rwafashije imiryango ikennye iruturiye

Ibyo Uruganda rwa Skol rwabikoze mu rwego rwo kugira uruhare mu mibereho myiza y'abaturage baturanye na rwo batishoboye babishyurira ubwisungane mu kwivuza 'Mitiweri' mu mwaka wa 2021-2022.

Buri mwaka, Sosiyete ya Skol yishyura 'Mitiweri' zigera ku 1.350, izishyurira imiryango ikennye idashobora kuziyishyurira no kubona serivisi z'ubuvuzi itabonye ubufasha.

Ivan Wulffaert, Umuyobozi mukuru w'uruganda rwa Skol, yavuze ko urwo ruganda rutazanywe no gukorera amafaranga gusa ahubwo ngo rufasha no mu kuzamura imibereho myiza y'abaturanyi.

Yagize ati "Skol ntabwo iri hano nka Sosiyete yaje gukorera amafaranga gusa, ahubwo ifite n' inshingano zo kugira uruhare mu mibereho myiza y'abaturage. Kuva uru ruganda rwashingwa, rwakomeje gufasha no gushora imari mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage baturiye uruganda mu buryo butandukanye.

Ati “Abasaga 60% by'abakozi b'uruganda ni abaruturiye, twatanze imyenda y'ishuri (uniforms) ku banyeshuri bo ku ishuri ribanza rya Nzove, twatanze umuceri uhabwa abantu bashonje muri iki gihe cy'icyorezo cya Covid-19, n'ibindi. Twizera ko kugira ubuzima bwiza ari ikintu cy'ingenzi, kuko bituma abantu babasha gukora, bagatunga imiryango yabo, ndetse bakagira n'uruhare mu iterambere ry'igihugu".




source : https://ift.tt/3yIdcik

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)